Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Prophete Erneste yabatije Dj Brianne mu mazi menshi (Amafoto)

Itorero rya Elayono Pentecostist Church riyobowe n’umukozi w’Imana Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe ryabatije abizera bashya barimo na Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki biba ikimenyetso cy’uko aba bizera bashya bemeye Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 9 Kanama 2024 nibwo DJ Brianne yabatirijwe mu mazi menshi ari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe.

DJ Brianne yanditse ubutumwa ku rubuga rwa X agaragaza ko yakiriye agakiza.

Ati “Ndi uwawe ubu n’iteka ryose Mwami Mana yanjye. Ujye unyobora muri byose nkora. Ni wowe niringiye ubu n’iteka ryose.”

DJ Brianne amaze amezi abiri atangiye gukorera ku Isibo Radio akaba abikesha izina yakuye ku mbuga nkoranyambaga no mu kazi ko kuvanga imiziki.

Afite umuryango yashinze witwa ‘La Perle’ cyangwa se ‘Brianne Foundation’ ufasha abana barenga 40.

Dj Brianne abatijwe mu mazi menshi nyuma y’iminsi mike yaramaze aca amarenga yabyo aho yabaga ari mu nsengero zitandukanye nko kwa Pastor Julienne Kabanda ndetse yanabikomojeho mu kiganiro uaraherutse guhuriramo na Rev.Dr.Antoine Rutayisire.

DJ Brianne yari kumwe n’abandi bayoboke bashya b’itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church

DJ Brianne yasabye Imana kumuyobora mu byo akora byose

Rev.Prophet Ernest Nyirindekwe yashyize mu mazi DJ Brianne nk’ikimenyetso cy’umubatizo

DJ Brianne ubwo yari amaze kubatizwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *