Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi “E-star” yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu umumaro wo kuba muri Kristo

Umuramyi Ndacyayisenga Esther uzwi nka “E-star” mu muziki yashyize hanze indirimbo yise “Muriwe” ikaba ari nayo ya mbere ashyize hanze nk’umuhanzi ku giti cye.

Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi, yumvikanamo ubutumwa bwuko ntacyaruta kuba muri Kristo nawe akaba muri wowe.

Itangira igira iti “Burya ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana, yambwiye ko ntuye muriwe, nawe atuye muri njye, nta jambo ryaruta ko ndi umwana w’Imana byukuri”.

Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu muramyi akomeza agira ati “Muriwe niho honyine nturije”.

Mu gusoza asoza avuga ko amahoro yuzuye nta handi wayabona uretse ku Mana, kandi ko Imana ari urukundo rudashira.

Mu kiganiro iyobokamana twagiranye n’uyu muramyi yadutangarije ko ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo, ari ukubwira abantu yuko muri Yesu Kristo ariho turuhukira, akaba ari naho hari byose abisi batabasha gutanga.

Uyu muramyi yakomeje atubwira ko intego nyamukuru azanye mu muziki wo kuramya Imana ari ugufatanya n’abandi kwamamaza inkuru nziza ya Kristo.

Ati “Intego yanjye ni ugufatanya n’abandi mu kwamamaza ubutumwa bwiza buhembura imitima itentebutse ndetse no gutera umwete abari mu gakiza tubakururira kumenya umwami Yesu kurushaho”.

Mu gusoza yasoje asaba abantu kuzamushyigikira ndetse no kumuba hafi mu rugendo rushya atangiye nk’umuhanzi.

Ikindi yavuze ko afite ibikorwa byinshi ari gutegurira abakunzi be, ku buryo batazicwa n’irungu.

Ndacyayisenga Esther ni umukobwa uvuga ko, yatangiye kuririmba afite imyaka 10 gusa, aho yaririmbaga muri (Sunday school) ndetse kuva ubwo nibwo abantu batangiye kumubonamo impano yo kuririmba, kuva ubwo nawe atangira kwandika ndirimbo.

Uyu muramyi yananyuze mu ishuri ry’umuziki rizwi nka “Nyundo” aho avuga ko byamufashije cyane kurushaho gukora umuziki mu buryo bwa kinyamwuga.

Iyo muganira akubwira ko intego nyamukuru afite ari ukuzamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, kugera ku mpera y’isi yose.

Umva indirimbo “Muriwe” ya E-star:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *