Meddy yavuze uko yafashe umwanzuro wo kuva muri Secural Music akirundurira muri Gospel

Meddy yavuze uko yafashe umwanzuro wo kuva muri Secural Music akirundurira muri Gospel

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, [Meddy] wiyeguriye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubuhamya ku rugendo rwe rwo kwiyegurira Imana ndetse asubiza abamwandikira bamubwira ko yabatengushye kubera icyemezo yafashe cyo kureka umuziki usanzwe. Ubwo Meddy yafataga icyemerezo cyo kureka umuziki wa secular hari abakurikira muzika nyarwanda bavuze ko uru ruganda ruhuye n’igihombo gikomeye ndetse atengushye […]

Ese umuntu wakoze (DIVORCE) azajya mw’ijuru ?: igisubizo cya Pastor Antoine Rutayisire

Ese umuntu wakoze (DIVORCE) azajya mw’ijuru ?: igisubizo cya Pastor Antoine Rutayisire

Rev.Dr.Canon Antoine Rutayisire, yavuze ko gutandukana kw’abashakanye(Divorce), ntaho bihuriye n’ijuru kuko na Bibiliya hari aho yemerera umuntu gutandukana nundi. Uyu mushumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, ibi yabitangarije mu rusengero rwa (Kingdom Minded Church), ruherereye mu mujyi wa (Edmonton) mu gihugu cya Canada, ubwo yari mu nyigisho zabubatse ingo, aho bagendaga banamubaza ibibazo bitandukanye bishingiye ku […]

Rev.Prophet Erneste akomeje gushakira Yesu iminyago mu ba Stars-Nyuma ya DJ Briane yabatije umurinzi wa Alliah Cool(Amafoto)

Rev.Prophet Erneste akomeje gushakira Yesu iminyago mu ba Stars-Nyuma ya DJ Briane yabatije umurinzi wa Alliah Cool(Amafoto)

Nkuko Yesu yabivuze muri Matayo 28:19-20 havuga ngo nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”. Ibi Yesu yavuze nicyo kirangantego cy’Itorero rya Elayono Pentecost Church rishumbwe na […]

Hamuritswe Ishuri rya Bibiliya n’Igitabo gikomeye Pastor Ezra Mpyisi yasize yanditse

Hamuritswe Ishuri rya Bibiliya n’Igitabo gikomeye Pastor Ezra Mpyisi yasize yanditse

Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana tariki 27 Mutarama 2024, wamuritse ku mugaragaro igitabo yasize yanditse cyitwa ‘’Inkomoko y’Ibyiza byose: Imana’’ n’ishuri rya Bibiliya yasize atangije ryitwa “Pasitor Ezra Mpyisi Bible and Education Foundation” (PEMBE). Uyu muhango wabereye muri Kaminuza ya UNILAK kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024, witabirwa n’abarimo inshuti, umuryango, […]

Donald Trump yashimye Imana nyuma yo guhushwa n’umwicanyi

Donald Trump yashimye Imana nyuma yo guhushwa n’umwicanyi

Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimye Imana ko agihumeka nyuma y’iminsi mike arashwe ugutwi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza. Ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, ubwo yari mu Mujyi wa Butler muri Pennsylvania, nibwo Trump yarashwe isasu rifata ugutwi, icyakora rihitana umwe mu bari bitabiriye ibikorwa byo kumwamamaza. Nyuma […]

Apotre Mignonne Kabera yagaragaje inyungu 2 umugore akura mu giterane All Women together kigiye kuba ku nshuro ya 13

Apotre Mignonne Kabera yagaragaje inyungu 2 umugore akura mu giterane All Women together kigiye kuba ku nshuro ya 13

Ku nshuro ya 13 Women Foundation Ministries iyobowe na Apotre Mignone Kabera, yateguye igiterane cy’iminsi ine cyiswe “All Women Together” cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri. Ni giterane kizaba guhera tariki 6 – 9 Kanama 2024, kikazaba gifite insanganyamatsiko igaruka ku bantu bari indushyi ariko kuri ubu babaye abatsinzi. Biteganyijwe ko kizabera […]

Kirehe:Theo Bosebabireba na Thacien Titus na Pastor Zigirinshuti bahurijwe mu giterane cy’ububyutse

Kirehe:Theo Bosebabireba na Thacien Titus na Pastor Zigirinshuti bahurijwe mu giterane cy’ububyutse

Umuryango w’ivugabutumwa witwa Baho Global Mission ufatanije n’amadini n’amatorero akorerera mu murenge wa Mahama ho mu karere ka Kirehe bateguye igiterane cy’ububyutse atumiyemo abakozi b’Imana bakunzwe nka Pastor Zigirinshuti Michel,Bishop Joseph Mugasa n’abahanzi nka Theo Bosebabireba na Thacien Titus n’abandi batandukanye. Iki giterane kiswe icyo Ububyutse n’ibitangaza i Mahama( Mahama Revival Miracle Crusade ) kizaba […]

Afrika Haguruka 24:Zion Temple na Afurika Haguruka bigiye kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 25

Afrika Haguruka 24:Zion Temple na Afurika Haguruka bigiye kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 25

Igiterane Afrika Haguruka kigiye kuba ku nshuro ya 25 aho muri uyu mwaka wa 2024 hazizihirizwamo isabukuru y’imyaka 25 iki giterane kimaze kiba ndetse na 25 itorero rya Zion Temple Celebration Center rimaze ribonye izuba. Ibi byatangajwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi akaba n’umuyobozi mukuru wa Authentic Word Ministries,Intumwa Dr Paul […]

Igitabo “Love Across all Languages” cya Ev.Jotham Ndanyuzwe cyahawe igihembo ku ruhando mpuzamahanga

Igitabo “Love Across all Languages” cya Ev.Jotham Ndanyuzwe cyahawe igihembo ku ruhando mpuzamahanga

Igitabo “Love Across all Languages ” cyanditswe na Jotham Ndanyuzwe cyahawe igihembo mpuzamahanga as nk’igitabo cyatoranijwe ko aricyo cya mbere mu mwaka wa 2024 mu bitabo byafashije abantu guhindura imitekerereze haba mu buzima busanzwe, imibereho n’imibanire yabo mu buzima bwa buri munsi (Category of psychology, personal development). Iki gihembo Umwanditsi Jotham Ndanyuzwe yagihawe mu birori […]