Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuramyi Zoravo yashenguwe nibyo yabonye ubwo yasuraga urwibutso rwa Genocide rwa Kigai(Amafoto)

Zoravo uri mu baramyi bagezweho muri Tanzania umaze iminsi Kigali, aho azakorera igitaramo ku wa 17 Werurwe 2024, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa 13 Werurwe 2024, nyuma y’uko uyu muhanzi agaragaje ko afite inyota yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi akihugura ku mateka y’u Rwanda.

Jado Sinza watumiye Zoravo yabwiye IGIHE ko ubwo uyu muhanzi yari akigera i Kigali yamusabye ko yasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda yari agezemo ku nshuro ye ya mbere.

Ku rundi ruhande Zoravo nawe yavuze ko yakozwe ku mutima n’amateka y’ibyabereye mu Rwanda, ahamya ko ari ibintu bidakwiye kongera kubaho ukundi.

Ati “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi najyaga nyumva ariko noneho nayiboneye, birababaje kandi cyane. Icyo navuga ni ugusaba ko ibyabaye hano bitazongera kubaho ukundi cyangwa ngo bigire ahandi biba.”

Iki gikorwa cyakurikiye ikiganiro n’abanyamakuru aba bahanzi bakoze ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2024.

Harun Laston wamamaye nka Zoravo ategerejwe mu gitaramo ‘Redemption concert’ yatumiwemo na Jado Sinza, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.

Zoravo watumiwe na Jado Sinza, ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania. Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo.

Jado Sinza watumiye uyu muhanzi mu gitaramo cye, amenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka ’Ndategereje’, ’Golgotha’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi uretse kuba yaratangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, hari n’abamuzi muri Siloam Choir.

Sinza yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019, aho yari yateguye icyiswe ‘True light live concert’ cyabereye muri Dove Hotel. Ni nabwo yamurikaga album ye ya mbere y’indirimbo zose zifite amashusho yise ‘Ndategereje’.

Mbere yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali yabanje kuganira n’itangazamakuru rya Gospel

Ubwo bari bageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Jado Sinza yari yaherekeje Zoravo

Zoravo yakozwe ku mutima n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yiboneye ku Gisozi

Zoravo yafatiye ifoto ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali

Zoravo na Jado Sinza bashyize indabyo ku mva z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *