Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nigeria:Abayisilamu bari kwica amategeko y’igisibo bari gufungwa

Polisi yo muri Leta ya Kano isanzwe igendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam muri Nigeria, yataye muri yombi abayisilamu 11 bagaragaye bari kurira ibiryo ku mihanda muri iki gihe cy’Igisibo Gitagatifu cya Ramadan.

Inkuru ya BBC yo kuri uyu wa 13 Werurwe 2024 igaragaza ko abo baturage barimo abagabo 10 n’umugore umwe batawe muri yombi ku munsi w’ejo, nyuma bakaza kurekurwa bamaze gukora inyandiko barahirira ko batazongera kurya mu masaha yo kwiyiriza ubusa mu gihe cy’igisibo.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Lawal Fagge, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo baturage, anahamya ko abo mu yandi madini barya mu gisibo cya Ramadan bo batazafungwa, cyeretse biramutse bimenyekanye ko batetse ibiryo byo kugurisha abayisilamu bakabaye biyiriza.

Yanatangaje ko igenzura rizakomeza gukorwa ku buryo n’abandi bayisilamu bazafatwa barya mu masaha yo kwiyiriza ubusa bazafungwa.

Iyo Leta ya Kano muri Nigeria abo baturage bafungiwemo isanzwe igendera ku mahame akaze y’Idini ya Islam ku buryo gukorerayo ibikorwa nk’ibyo byo kwirengagiza kwiyiriza ubusa mu gihe cy’igisibo ndetse no kurenga ku yandi mahame y’Idini ya Islam bifatwa nka sakirirego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *