Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bosco Ncuti yambukije indirimbo ze Kenya,Tanzania na Kinshasa-Video

Umuramyi Nshuti Bosco ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yashyize hanze amashusho y’indirimbo y’igiswahili agamije kugeza ubutumwa n’aho atakandagiza amaguru, yagura umurimo w’ivugabutumwa.

Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo zirimo Yanyuzeho, Umutima, Uwambitswe, Umusaraba, Nzamuzura, Ni muri Yesu Kristo, Ntacyadutandukanya n’izindi, yakoze mu nganzo atambutsa ubutumwa mu ndirimbo yashyizwe mu rurimi rw’igiswahili.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuwa 13 Werurwe 2024, Bosco Nshuti yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Amenipitia” ishimira Yesu Kristo wakijije umwana w’umuntu akamwishyurira umwenda wose yarafite.

Iyi ndirimbo benshi bazi mu rurimi rw’ikinyarwanda ku izina rya “Yanyuzeho” niyo yahinduwe mu rurimi rw’igiswahili. 

Ubutumwa bukubiyemo bugaruka ku murimo ukomeye Yesu yakoze acungura umwana w’umuntu akabambwa ku musaraba w’inyokomuntu ikurweho icyaha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muramyi yatangaje ko yatangiye gukoresha izindi ndimi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa benshi barimo n’abanyamahanga bagasobanukirwa ibitangaza by’Imana no kugira neza kwayo.

Nshuti Bosco umuramyi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR yagize ati “Natangiye gukora ibihangano mu zindi ndimi mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa n’abatumva ikinyarwanda babwirizwe”.

Ni nyuma y’uko akubutse i Burayi mu bitaramo yari yaratumiwemo byari bigamije kwamamaza ijambo ry’Imana ndetse bishingiye ku ivugabutumwa no kugarura benshi ku Mana.

Uyu muramyi uri mu bakunzwe mu bahanzi baririmba indirimbo zisingiza Imana yavuze ko azajya akora indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye nk’igiswahili yaba indirimbo nshya cyangwa izisanzwe zigasubirwamo zishyirwa mu zindi ndimi.

Asabira umugisha abantu bose bakurikira ibihangano bye kandi akabasabira gufashwa nabyo bagabakora ibishimwa n’Imana. 

BANA NA NSHUTI BOSCO MU NDIRIMBO YISE “AMENIPITIA” ISHIMIRA YESU WACUNGUYE ABANYABYAHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *