Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Umuhanzi Janvier Izayi yibukije Abantu Umurimo Yesu yakoreye ku musaraba._VIDEWO

Umuramyi Izayi Janvier ukorera ibikorwa by’Umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo yise ‘Narabohowe’ yumvikanamo amagambo yo Gushima Imana kubwo gutanga Umwana wayo Yesu ngo acungure isi no Kwibutsa abantu umumaro w’Amaraso ya Yesu.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo itangira igaragaza Umusore ugenda mu muhanda anywa inzoga n’Itabi bigaragara ko yasinze ikarangira ahuye n’Umwigisha w’Ijambo ry’Imana akamwikubita imbere maze uwo mwigisha akamwatuza ibyaha bye akanamusengera.

Iyi ndirimbo ikomeza yumvikanamo amagambo yo gushima Imana ko abari mu buzima bw’Ibyaha Imana yabamurikiye maze bakabohorwa, haraho Janvier Izayi aririmba ngo”Nanjye naremewe mfite uwo mbwira, yambwiye ko ntacyo nzaba kandi ari muruhande rwanjye ngoswe n’incyingi y’umuriro, sinkitwa umunyamahanga nabaye igikomangoma”.

Iyi ndirimbo iryoheye Amaso n’amatwi yakorewe mu Rwanda mu buryo bw’amajwi muri Beacon Studio ifite umwihariko wo gukora indirimbo za Gospel gusa. ‘Mastering’ yayo yakozwe na Benjamin naho Producer Kavoma utuye muri Amerika aba ari ukora amashusho yayo.

Janvier Izayi umaze imyaka isaga 16 mu muziki, yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’amezi 10 asohoye iyitwa “Rabagirana” y’umuntu wahuye n’ibibazo ariko akamaramaza ntave mu byizerwa, bikarangira abonye igitangaza cy’Imana.

Iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo yo gushima Yesu wemeye kwitangira isi maze akayikiza Ibyaha.
Janvier Izayi arakataje mu bikorwa by’Ivugabutumwa.

Reba Amashusho y’iyi ndirimbo “NarabohoweYa Janvier Izayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *