Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rwagafiriti: Byagenze gute ngo ikitwa “Ituro ry’Umuhanuzi”gihinduke indiri y’ubwihisho ku bisambo byibisha Bibiliya

Rwagafiriti aribaza impamvu ikitwa ituro ry’umuhanuzi ryahindutse indiri y’ubwihisho bw’ibisambo byibisha Bibiliya aho bigwizaho imirongo yo mw’isezerano rya kera ibashyigikira bagacucura rubanda utwabo gusa akananenga abantu bagizwe ingaruzwamuheto n’ubuhanuzi bapfa kuyoragura batitaye kugushishoza.

Imyizerere n’amadini ku bitandukanya n’ikiremwamuntu byagorana, kuko kuva mu binyejana bya kera cyane inyokomuntu ntiyajyiye ibaho idafite imyizerere runaka, cyangwa amadini atandukanye, abantu bahuriramo aho ahanini ikiba kigamijwe ari ugusabana n’Imana.

Usibye kandi gusabana n’Imana, ikindi kijyana abantu mu madini no munsengero cyangwa ahandi hose abantu bateranira biyambaza Imana ni bibiazo bitandukanye by’ubuzima.

Muri ibyo bibazo harimo uburwayi; ubukene; abakeneye abagabo cyangwa abagore; urubyaro n’ibindi bibazo by’isis bitandukanye umuntu atorondora.

Kimwe mu bintu bindi bikorerwa mu rusengero harimo gutura Imana amaturo, gusa kuko Imana idafatika ayo maturo tuyanyuza ku bantu bazwi nk’abashumba cyangwa se abakozi b’Imana bejerejwe ibyo bintu.

Bibiliya mu isezerano rya kera itwereka ko kuva kera na kare amaturo yatangwaga. ndetse aho hadukiye imyizerere y’Imana ya Israel usanga mu mategeko yari yarahaye ubwo bwoko harimo no kuyitura amaturo, aho dusanga ko hariho amaturo yari itegeko kuyatanga andi nayo ukayatanga kubera umutima ukunze.

Ndetse hari naho Bibiliya ivuga ko iyo umuntu yajyaga kwa Bamenya cyangwa kureba umuhanuzi yagendaga yitwaje ituro.

Hari bamwe mu bakristo bavuga ko amaturo n’icyacumi byarangiranye n’isezerano rya kera, aho bavuga ko ibyakorwaga nk’imihango mw’isezerano rya kera byasuraga Yesu Kristo uzatangwa nk’igitambo kizima cy’ibayaha by’abari mu isi bose.

Gusa iyo ukurikiranye inyigisho za Yesu yigishaga ari ahano kw’isi yavuze ko mu bintu byamuzanye ataje aje gukuraho amategeko, ahubwo ko yaje kuyasohoza.

Gusa iyo usomye Bibiliya usanga nta giciro cyangwa ingano runaka umuntu atagomba kujya munsi, ahubwo umuntu yatangaga uko yifite bitewe n’ubushobozi bwe.

Hari Bamwe mu bahanuzi babigize ubucuruzi:

Hari bamwe mu bahanuzi basigaye barahinduye guhanura business, aho bamwe usanga baranashyizeho ibiciro runaka kugira ngo babashe kuguhanurira cyangwa kuguhesha umugisha.

Akenshi mu buhugu byacu bya Africa bikiri mu nzira y’amajyambere, kubera ibibazo byinshi by’ubuzima abantu baba bafite, ibyo biha icyuho mwene abo bahanuzi bafite iyo migirire, kubera gufatirana umuntu ufite ikibazo runaka kandi kimukomereye, bityo rimwe na rimwe bakamucucura na duke yari guheraho akemura ikibazo afite.

Hari na bamwe mu bahanuzi cyangwa aba Pasiteri baka abantu amaturo ariko atari amafaranga, aho hari bamwe muri bo basambanya abana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi, babizeza ko ikibazo bafite bakenewe gukorerwa (Deliverence) cyangwa se guhumanurwa byihariye, kugira ngo ikibazo bafite gikemuke.

Kubera ukuntu Satani azi umumaro w’ubuhanuzi mu itorero ndetse no mu gihugu, yinjijemo abahanuzi b’ibinyoma benshi kugira ngo yangishe abantu ubuhanuzi, ku buryo hari bamwe mu bakristo bato mu gakiza bagiye basubira inyuma, abandi baragwa burundu, kubera gufata Imana nkaho ishobora kuba ibeshya, nyamara ari abo batekamutwe b’abahanuzi bagiye bababeshya bitwaje izina ry’Imana.

Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi.(Abafilipi 13:19)

Ayo ni amagambo intumwa y’Imana Pawulo yandikiye Abafilipi, ababwira kwirinda abantu mwene abo bantu bafata inda bakazihindura Imana zabo, aho yavuze mwene abo bantu ari abanzi b’umusaraba.

Na Yesu Kristo nawe yaratuburiye atubwira bimwe mu bizaranga iminsi ya nyuma aho yagize ati”Kuko abiyita Kristo n’abahanuzi b’ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n’intore niba bishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *