Umuramyi “E-star” yashyize hanze indirimbo yibutsa abantu umumaro wo kuba muri Kristo

Umuramyi Ndacyayisenga Esther uzwi nka “E-star” mu muziki yashyize hanze indirimbo yise “Muriwe” ikaba ari nayo ya mbere ashyize hanze nk’umuhanzi ku giti cye. Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo bw’amajwi, yumvikanamo ubutumwa bwuko ntacyaruta kuba muri Kristo nawe akaba muri wowe. Itangira igira iti “Burya ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana, yambwiye ko ntuye muriwe, nawe […]

Umuramyi “BIKEM” yashyize hanze indirimbo yise “Nyobora “

Umuramyi Bikorimana Emmanuel ukoresha amazina ya “BIKEM” mu muziki, yashyize hanze indirimbo yise “Nyobora” akaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo ashishikariza abantu kuyoborwa n’Imana mu buzima bwa buri munsi. Iyi ndirimbo itangira igira iti”Ndashaka kuyoborwa nawe mwami, ndashaka ko unjya imbere nkagukurikikira, kuko ngiye imbere ntaho nashyika, nungenda imbere nzagera iyo njya neza”. Mu nyikirizo uyu […]

Israel Mbonyi yashimye Imana yabanye nawe murugendo rwerekeza mu bubirigi

Umuhanzi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, yatangaje ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles aho afite igitaramo ku itariki 8 Kamena. Abinyujije ku rubuga rwa X, Israel Mbonyi yavuze ko yageze mu Bubiligi mu mujyi wa Bruxelles kandi yiteguye kuhataramira. Yagize ati: ”Ubu […]

Israel Mbonyi yakoze mu nganzo, asohora indirimbo “Yanitosha’’

Umuramyi Israel Mbonyicyambu uzwi nka Israel Mbonyi, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Yanitosha” iri mu rurimi rw’Igiswahili, ashima Imana yatanze umwana wayo ngo apfe ku bw’abatuye Isi. Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi yise “Yanitosha” bisobanuye (Arampagije), yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, aho yasohokanye n’amashusho yayo, uyu muhanzi yakoze mu buryo bugezweho bwa […]

Akanyamuneza kenshi kuri Miss Nimwiza Meghan nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda mu 2019 yifashishije ubutumwa bugufi ku rubuga rwe rwa Instgram, ashima Imana yamugiriye icyizere ikamugabira umurimo wayo, nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi. Miss Nimwiza Meghan aherutse kubatizwa mu Itorero Christian Life Assembly, CLA, rikorera umurimo w’Imana i Nyarutarama. Uyu mukobwa wakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwe, yifashishije […]

Korali Jehovah Jireh yakiriye barumuna bayo, ibugururira imiryango mishya y’ivugabutumwa

Korali Jehovah Jireh Post Cepien yubatse izina mu matsinda y’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana, yahaye ikaze abaririmbyi bakibarizwa ku ntebe y’ishuri bazwi nka Jehovah Jireh Junior, nyuma yo kumara igihe kinini batangaje ko nta bandi bazakira. Iyi korali yamenyekanye muri Kaminuza Yigenga ya Kigali ‘ULK’ mu ndirimbo zirimo ‘Gumamo’ n’izindi, iririmbwamo n’abize muri iyi kaminuza gusa, […]

Vatikani yasabye imbabazi ku magambo aherutse gutangazwa na Papa Francis

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Katolika ku Isi, Papa Papa Francis yasabye imbabazi nyuma y’amakuru avuga ko yakoresheje imvugo isebanya cyane ku bagabo baryamana bahuje ibitsina, avuga ko atifuzaga gusesereza abakora bene ibyo. Itangazo rya Vatican ryavuze ko, Papa atashakaga kubabaza umuntu uwo ari we wese ndetse ko asabye imbabazi abantu bakomerekejwe n’amagambo yakoresheje. Mu nama […]

Imbamutima za BIKEM na Jane Uwimana banyuzwe n’umunsi wa mbere wa”Evening Glory”

Umuramyi BIKEM afatanije na Jane Uwimana batangije”Evening Glory”, bishimira umusaruro babonye ku nshuro ya mbere. Ni gahunda yatangiye kuri iki cyumweru dusoje taliki 26 Gicurasi 2024, akaba ari gahunda igamije gufasha abantu basohokera muri za Hotel zitandukanye, gusoza icyumweru baramya Imana ndetse banahimbaza Imana. Ku nshuro ya mbere aba baramyi bakoreye kuri Hoteli Igitego iherereye […]

Musenyeri Laurent Mbanda yavuze ku musimbura we n’igihe azasoreza ikivi cye.

Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Amatorero ya Angilikani ku Isi ‘GAFCON’, Musenyeri Laurent Mbanda, yavuze ko adatewe impungenge z’uzamusimbura mu gihe azaba asoje ikivi cye mu 2026. Musenyeri Laurent Mbanda yagiye ku mwanya wo kuyobora Itorero rya Angilikani mu 2018, asimbuye Musenyeri Onesphore Rwaje wimitswe mu mwaka wa 2011. Ubwo […]

Adrien Misigaro yacyeje Israël Mbonyi bakoranye indirimbo

Umuhanzi w’Indirimbo zihimbaza Imana utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Adrien Misigaro, yacyeje mugenzi we Israël Mbonyi bakoranye indirimbo, nyuma y’igihe kinini batekereza kuri uyu mushinga. Indirimbo ya Adrien Misigaro yafatanyijemo na Israël Mbonyi yitwa ‘Nkurikira’ yasohotse ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, isohokana n’amashusho yayo ku rubuga rwa YouTube rw’uyu muhanzi. Mu butumwa […]