Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

UKIAMKA:Bishop David Batenzi yasabiye amahugurwa abahanuzi bo muri ADEPR kubwo amahano yabonye umwe yakoreye i Nyarugenge

Bishop David Batenzi Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote muri Tanzania, akaba amaze imyaka myinshi ayoboye ihuriro ry’amatorero ya Pentecote mu bigugu by’furika yo hagati n’iy’Iburasirazuba (UKIAMKA) ubwo yasozaga igiterane cy’uyu muryango cyari kimaze iminsi 4 kibera mu Rwanda mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge yasabye abayobozi b’itorero rya ADEPR ko bakwiriye gushyiraho amahugurwa no gucyaha abahanuzi bavuga iby’amarangamutima yabo n’izindi mpamvu bakabyitirira Imana.

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 05 Ugushyingo 2023 ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Nyarugenge hasojwe igiterane cy’amasengesho yarahamaze iminsi 4 ahuje ibihugu 13 byo muri Afurika yo hagati n’iy’Iburasirazuba n’ibindi bihugu by’Iburayi nka Sweeden,Norvege na Finland byose byibumbiye mu muryango wa UKIAMKA (Ushirikiano wa Makanisa ya Kipentekosti ya Afrika ya Mashariki na Kati).

Ibi uyu mushumba yabisabye ahereye kucyo yise amahano yabonye yanumvishe ubwo amateraniro yarageze hagati maze uwitwa umuhanuzi agahaguruka akavugako Imana imubwiye ko umuyobozi mukuru wa ADEPR Rev.Ndayizeye Isaie yamuciye ku ngoma n’ibindi byinshi bitandukanye byibasira ubuyobozi bukuru bwa ADEPR.

Aha niho Bishop David Batenzi yahereye atanga impuguro ko Imana idakora gutya ko ibi birimo ubuyobe bwinshi kuburyo kuriwe yumvako uyu wiyise umuhanuzi akwiriye no kuba yashyirwa inyuma y’itorero cyangwa agakurikiranwa n’inzego za Leta zibishinzwe.

Yatangiye avuga ko yizera Imana hamwe n’umwuka wera bigira gahunda, kandi ko Umwuka wera atanduza abantu nkuko abyizera hamwe n’abandi ba Pentekote.

Bishop David Batenzi umushumba mukuru w’amatorero ya Pentecote muri Tanzaniya akaba n’umuyobozi wa UKIAMKA yanenze bamwe mu bahanuzi bo muri ADEPR mu Rwanda bahanura ibihabanye n’amahame y’imikorere y’Imana

Mu magambo ye yagize ati”Iyo Umwuka wera aguhaye ijambo rizubaka itorero, ntago ari byiza ngo uze uritangarize abantu bose, ahubwo urishyira abayobozi bakaryigaho ubwabo”.

Uyu mushumba yakomeje avuga ko nta muntu ukwiye gutera abntu ubwoba, yitwaje ko ari Imana imutumye, kandi ko Bibiliya ivuga ko abahanuzi n’ibahanura abantu baba bakwiye kugenzuza ubwo buhanuzi ijambo ry’Imana bakamenya niba bivuye ku Mana cyangwa ahandi.

Yakomeje agira ati”Ntago navuga ko ubu ari ubuhanuzi ahubwo ibi bifitanye isano no kutumvira Umwuka wera”.

Bishop David Batenzi yasoje avuga ko Imana ifite amabanga menshi akomeye y’abantu, kandi ko ibika amabanga menshi ku buryo idashobora gupfa gukoza isoni umuntu mu mbaga y’abantu benshi, ahubwo ko abakristo bakwiye kujya basenga Imana ikabaha gukura mu mwuka

Yasoje kandi avuga ko atemeranya n’ibikorwa nk’ibi bigamije kwica itorero, ariyo mpamvu ibintu nkibyo biba bikwiye kwamaganwa.

Yasoje agira ati”Ndasaba abayobozi b’itorero bahagarare neza barwanye ibintu nk’ibi mu itorero, kandi abantu nkaba iyo batemeye kumvira baba bagomba gukurwa mu itorero, bashaka kubikora ku ngufu hagakoreshwa amategeko y’igihugu”.

Pastor Rurangwa Valentin Umushumba mukuru w’ururembo rw’umujyi wa Kigali, akaba n’umushumba mukuru wa paroise ya Nyarugenge, yabwiye abari bitabiriye iki giterane ko hari igihe abantu bashobora gukora amakosa bakayitirira Imana n’umwuka wera, bikaba byatera itorero kutongera kugirira icyizere impano z’Imana z’irimo n’impano z’ubuhanuzi.

Yagize ati”Igihe cyose habayeho imikoreshereze mibi y’impano, ntago biba biri mu nyungu z’Imana ahubwo biba biri mu mikorere ya Satani kugira ngo abanyetorero bazinukwe ndetse banange izo mpano, by’umwihariko impano y’ubuhanuzi kandi ari impano nziza itorero riba rinakeneye”.

Uyu mushumba yasoje avuga ko icyo itorero rizakomeza gukora ari ukwigisha ndetse no kugira abantu inama, kugira ngo ibintu byose bikorwe neza kandi muri gahunda nkuko ijambo ry’Imana ribivuga.

REBA VIDEO KUVA KURI 4H06 MIN USOBANUKIRWE NIBI :

Aya masengesho Ari kwitabirwa n’abantu benshi cyane bavuye mu bihugu bigize UKIAMKA n’abakristo benshi Bo muri ADEPR mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *