Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Uko imyemerere y’amadini 2 yaciyemo igihugu kabiri

Urwango ruri hagati y’igihugu cy’ubuhinde na Pakistan, ni amwe mu makimbirane amaze igihe kinini kandi nuyu munsi ntago birakemuka kuko bahora abashaka gusakirana. Gusa ikintu gitangaje nuko abaturage b’ibi bihugu byombi bahoze ari abavandimwe, bisanga bacitsemo ibihugu 2 biturutse ku myemerere y’amdini abiri ariyo”Islam na Hinduism”.

Mu myaka irenga 60 irenga kuva ibi bihugu byombi byavuka bimaze kurwana intambara 4 zikomeye, n’izindi nto zigiye zizishamikiyeho. Ariko se byatangiye gute ngo abari abavndimwe bahinduke abanzi ruharwa ?

Amateka agaragaza ko igihugu cy’ubwongereza aricyo cyakoroneje ubuhinde guhera mu myaka yi 1800 no mu 1900, aho muri iki gihe ubuhinde babuciyemo ibice byinshi kugira ngo babashe kubutegeka, aho bakoresheje amadini nka kimwe mu bintu byubahwa cyane muri iki gihugu.

Igihugu cy’ubuhinde ubundi ni kimwe mubihugu kw’isi birangwamo imyemerere n’amadini menshi atandukanye, ariko ubwo abongereza bajyaga kubakoroneza amadini 2 yari afite umubare mw’inshi w’abayobocye ni idini ry’abahindu n’idini rya Islam.

Muri icyo gihe idini y’abahindu yari yihariye umubare munini kuko miliyoni zisaga 250 z’abaturage b’igihugu babarizwaga muri iyo dini, aho abo bangana na 55% by’abaturage, mu gihe idini ya Islam yo yari ifite abayoboke basaga miliyoni 90 bangana na 25% by’abaturage b’ibihugu byombi.

Kuba abahinde bari bafite amadini menshi ntacyo byari bibatwaye, kuko bari basanzwe babanye mu mahoro no mu bwumvikane, ahubwo ibintu byatangiye kuba bibi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, ubwo ubwongereza bwashakaga guha ubuhinde ubwigenge.

Ubuhinde na Pakistan mbere y’intambara ya kabiri y’isi bahoze ari abvandimwe, ariko imyemerere y’amadini ibacamo ibice

Nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose, abaturage bose mu moko yose; indimi zose ndetse n’amadini yose bari bashyigikiye igitekerezo cy’uko ubuhinde bwahabwa ubwigenge, ariko hari impirimbanyi 3 zahirimbaniye ubu bwigenge kurusha abandi, abo barimo”Mahatma Gandhi; jawaharlal nehru.

Abo bagbo bombi bashakaga ko igihugu cy’ubuhinde kibona ubwigenge nta gucamo igihugu ibice, bakifuza ko igihugu cyaba igihugu kimwe hatitawe ku idini; ubwoko akarere n’ibindi. Banifuzaga ko ubwongereza bwagenda ariko bugasiga buhaye ubwigenge igihugu cyose cy’ubuhinde.

Gusa abaturage babarizwa mu idini ya Islam bo bari bafite ikindi gitekerezo. Abo baturage bari bafite ubwoba ko Leta y’ubuhinde nimara kubona ubwigenge, bagtangira gutegekwa n’abahindu bashobora kuzabagirira nabi, icyo ni nacyo cyari igitekerezo cy’abongereza aho bagiraga bati”Ntabwo mushobora gutegeka n’abahindu ngo bishoboke kandi muri Abayisilamu”.

Kuva ubwo Abayisilamu bari batuye mu gihugu batangiye kuzamura ijwi bavuga ko bashaka leta yabo yihariye bakanahabwa ubwigenge, aho bifuzaga ko bategekwa na Muhammad ali jinnah, uyu akaba ayari muri b’abagabo 3 bakomeye bahirimbaniraga ubwigenge.

Abayisilamu bavugaga ko impamvu bashaka kwigenga nk’igihugu cyabo cyihariye, ari uko badahuje imyemerere kimwe n’amoko bakomokamo, ibyo bigatuma bagomba guhabwa agace kabo kigenga.

Abayisilamu kandi nibo bonyine bashakaga kwitandukanya n’andi moko yose atuye mu buhinde. Mu myaka yasatiriye ubwigenge bw’ubuhinde abaturage babaeizwa mu idini ya Islam batangiye gufatwa nabi cyane, aho abenshi batangiye gutotezwa, batangira kwimwa uburezi no kwimwa uburenganzira mu zindi service nyinshi za leta, abandi barirukanwa mu mirimo ya Leta.

Kuva icyo gihe mu mijyi myinshi abaturage b’abahindu, ntago bemeraga bagenzi babo b’abayisilamu ko bagenda nko muri tax zimwe cyangwa se ko bakora nk’akazi kamwe n’ibindi bitandukanye.

Mu mwaka wa 1946 uwari Guverineri w’ubuhinde bwose Dod warver, yateranije inama yo kurebera hamwe uburyo igihugu cyahabwa ubwigenge, ndetse inama yarangiye benshi mu bari bateraniye muri iyo nama bashyigikira ko igihugu cy’ubuhinde cyose cy’ahabwa ubwigenge bumwe ntabyo gucamo igihugu ibice.

Gusa igitangaje nuko Guveriner Dod warver, abonye ko igitekerezo cye cyo gushinga Leta 2 cyanzwe, yaciiye ku ruhande ajya gusaba abaturage b’abayisilamu ko bakigabiza imihanda bakigaragambya, bagasaba ko habaho ubutaka bwabo bwite.

Taliki 16 z’ukwezi kwa 6 mu 1946, Abayisilamu bo gihugu cyose bakoranyeho bazindukira mu mihanda kwigaragambya, aho basabaga ko babaha igihugu cyabo bwite, kubera ko bavugaga ko nibaba muri leta y’abahindu bashobora kuzakorerwa ubwicanyi, bavugaga ko ibi niba bitabaye nabo bagiye gutangira kujya birara mu bahindu babica umwe kuri umwe.

Mu minsi 3 yakurikiyeho ubwicanyi bwahise butangira aho abagera mu bihumbi 5000 bahise ko bapfa,hanasenywa ibikorwa remezo bitandukanye n’abandi bantu benshi barakomereka. Ubu bwicanyi bwahise buba imbarutso y’ubundi bwicanyi bwatangiye gukorwa mu bindi bice bitandukanye by’igihugu, iryo kandi niryo ryahise riba iherezo ry’amahoro yarangwaga mu gihugu kimwe cy’abahoze ari abavandimwe ndetse Islam n’abhindu batangira kuba abanzi uwo mwanya.

Umupaka w’ubuhinde na Pakistana ni umwe mu mipaka irinzwe cyane kw’isi

Mahatma Gandhi yatangiye gukora ingendo z’amahoro zigamije kumvisha Abayisilamu n’abahindu ko ari bamwe, ariko nawe nubwo Abahindu bo bayumvaga ariko Abisilamu bamubereye ibamba batsimbarara ko bagomba kubona Leta yabo.

Taliki 14 z’ukwezi kwa 8nmu mwaka wa 1947 nibwo ku mugaragaro hatangijwe Leta ya Pakistan yarigizwe n’abayisilamu ihabwa n’ubwigenge, bukeye bwaho Leta y’ubuhinde nayo ihita ihabwa ubwigenge. Icyo gihe umuturage wisanze mur gace kagizwe Pakistan kandi atari umuyisilamu yagombaga guhita zainga vuba na bwangu akajya ahiswe iwabo mu buhnde, ni nako byagenze muri leta yiswe uy’ubuhinde umuturage wahisangaga ari umuyisilamu, yagombaga guhita ajya ahari hiswe iwabo muri Pakistan.

Nguko uko abari abavandimwe bisanze bacitsemo kabiri kubera kudahuza mu bijyanye n’iyobokamana. amateka agaragaza iyo ntambara yahitanye abarenga Miliyoni, imiryango iratatana abandi bava mu byabo, ndetse n’uyu munsi ibyo bihugu byombi bihora bishaka gusakirana ahanini bapfa intara ya Kashmir, kuko abaongereza batanga ubwigenge iyo ntara nta gihugu na kimwe bayihaye. Umupaka w’ubuhinde na Pakistan ni umwe mu mipaka iriho ingabo nyinshi cyane mu mateka y’ikeramwamuntu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *