Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ikamba ryo gukiranuka-Bishop Dr. Fidele Masengo

IKAMBA RYO GUKIRANUKA (2 Tim. 4:8)
“Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose”.

Ikamba ryo gukiranuka riri mu makamba agoye gukorera. Nta muntu warikorera ngo arigereho akoresheje imbaraga ze. Ahubwo ni ikamba duheshwa no kwizera Yesu.

Isi ihemba abantu ihereye ku bushobozi bagaragaje mu irushanwa naho ijuru rigororera abantu kubera kwizera bagaragaje muri ubu buzima!

Gukiranuka ni igihembo dusingirizwa tukigera ku musaraba. Ni ikamba ribikiwe abizera bose bakiriye Yesu nk’umucunguzi, babayeho nk’ibyaremwe bishya kandi biteguye kugaruka kwa Yesu.

Abizera Yesu barangwa no kwihanganira ibigeragezo, ibicantege, imibabaro ndetse kugeza no kwicwa. Barangwa n’ibyiringiro byo kuzuka nyuma y’urupfu, kuzabona Yesu ndetse no kwimana nawe Ingoma y’iteka ryose.

Abizera basabwa kugera ikirenge mu cya Yesu. Ni ukwikorera umusaraba muri ubu buzima. Mu ijuru ntihari amakamba y’abatarikoreye umusaraba mu Isi!
Niba umusaraba ukuremereye, humura ikamba ryawe rirakwegereye!

Wowe usoma iyi nyigisho ndagusaba kwemera no kwizera umurimo Yesu yakoze ku Musaraba no kwihanganira ibigeragezo byo mu rugendo rwa Gikristo.

Umunsi mwiza kuri Twese !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *