Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Christus Regnat yerekanye ishusho yaho imyiteguro y’Ibweranganzo Concert Igeze -AMAFOTO

Korali Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera igeze kure imyiteguro y’igitaramo bise “i Bweranganzo”. Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru bavuze ko impamvu y’iki gitaramo ari ukugirango basabane n’abakunzi babo banabereke aho Korali igeze.

Iki gitaramo cy’imbaturamugabo kizaba kuri iki cyumweru taliki 19 Ugushyingo 2023 mu ihema rya KCEV(Camp Kigali) aho bazafatanya n’abandi baramyi barimo Josh Ishimwe uhimbaza Imana mu njyana Gakondo.

Mu kiganiro iyi Korali yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko impamvu nyamukuru y’iki gitaramo, ari ukugira ngo barusheho gusabana n’abakunzi babo ndetse no gufasha abantu kurushaho gusabana na Yezu Kristo, binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Ubwo bakomozaga ku mpamvu iki gitaramo bacyise ”I Bweranganzo” bavuze ko bisobanura ahantu hahurira impano, ariyo mpamvu bifuzako i bweranganzo bitaba ibitaramo gusa ahubwo byaba Iserukiramuco (festival) yo kuzamura impano zitandukanye. z’Abanyarwanda bityo Umuziki n’umuco w’u Rwanda bikagera ku mpande zose z’isi.

Madame Alice umuyobozi wungirije ushinzwe Imari n’ubuyobozi, mu magambo ye yagize ati “Impamvu y’iki gitaramo ni ukugirango Dusabane n’abakunzi Bacu no kwereka abakunzi bacu aho korali igeze ndetse no kuzamura impano zitandukanye”.

Uburyo bwo kwinjira muri iki gitaramo:

Korali Christus Regnat irahamagarira abantu kuzitabira igitaramo bagasangira Ubwiza bw’Imana.

Korali Christus Regnat imaze imyaka isaga 16, aho muri iyo myaka bamaze gukora Album 6 harimo indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’indirimbo zifashishwa mu bukwe no mu bindi birori bitandukanye.

Iyi Korali kandi imenyereweho gukorana n’abandi bahanzi badasanzwe baririmba indirimbo zihimbaza Imana, abo mu ndimi z’amahanga twita Secular aha twavuga nk’indirimbo bise ‘Mama shenge’ bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu, ikaba ari n’indirimbo yishimiwe cyane kuko kugeza ubu ari indirimbo imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 ku rubuga rwa (Youtube) iyi korali isanzwe icishaho ibikorwa byayo.

Ubuyobozi bw’iyi Korali bwadutangarije ko impamvu bakoranye indirimbo n’abahanzi batari aba catholique nka Andy Bumuntu na Yvery kandi batabarizwa muri uwo muryango,
ari uko bashakaga gushishikariza abantu gukundana, dore ko iyo ndirimbo igaruka k’urukundo.

Mu bindi bikorwa iyi Korali isanzwe ikora harimo kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, hamwe n’ibindi bikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye.

Ubwo twababazaga niba gukomeza kwagura imipaka bagakorana n’abaririmbyi n’amakorali abarizwa muzindi nsengero bidashobora kuzatuma birangira korali ivuye muri Eglise Catholique ikaba Ministere, batubwiye ko ibyo bitazigera bibaho.

Mu magambo yabo bagize ati “Ntibizigera bibaho, Kuko Korali Christus Regnat ibarizwa mu idini rya Catholique, Kandi Nyagasani ni umwe, Kiriziya Imwe, ukwemera kumwe, Batisimu imwe, Imana imwe, yo yonyine , ni nayo mubyeyi. Bavuze ko Idini rya Kiriziya Chatorique ariryo ryashinzwe mbere y’andi Madini andi akaba ayishamikiyeho bityo nta gahunda yo kuva mu idini rya Catholique.

Ubuyobozi bwa Korali Christus Regnat bwaganiriye n’Itangazamakuru.
Abanyamakuru ku bitangazamakuru bitandukanye bari bitabiriye iki Kiganiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *