Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ujye wubaha So na Nyoko: Menya igisobanuro cy’amategeko 10 y’Imana nicyo avuze ku bakristo ba none-Rev.Nzabonimpa Canisius(Part 4)

Buri gihugu cyose kigira amategeko akigenga kandi yose aba ashamikiye kw’itegeko ryacyo.N’igihugu cy’ijuru abemera Imana muri Kristo Yesu bazabamo kigira amategeko yacyo, si ugupfa kugenda uko umuntu yishakiye.

Akaba ari byiza ko abakristo bakongera kwibutswa ibijyanye n’amategeko agenga igihugu cy’ijuru, kuko usanga muri iyi minsi abantu benshi bitwaza ko turi mu gihe cy’ubuntu, igihe cy’imbabazi maze umwanzi akabariganya.

Ibikubiye muri iyi nyandiko bigaragara mu gitabo cyanditswe na nyakwigendera Rev.Nzabonimpa Canesius, akaba yari umu Pasiteri mu itorero ADEPR Rwanda.

Mu gitabo cye yasize yanditse nubwo yarataragishyira hanze, akaba ari igitabo yise ”Amategeko icumi y’Imana”, aho muri iki gitabo agaragaza ko nubwo turi mu gihe cy’ubuntu bwa Yesu Kristo, ariko ko hari icyo amategeko agomba kutwigisha kugira turusheho kugendera mu bushake bw’Imana.

Muri iyi nkuru tuzabagezaho buri tegeko ryose mu mategeko Imana yahaye Mose ku musozi Sinayi, gusa tubibutseko amategeko Imana yahaye Abisilayeri atari icumi gusa ahubwo arenga 600 gusa twe tuzibanda ku mategeko icumi gusa.

Uwiteka amaze gukura aba Isirayeli mu gihugu cya Egiputa bageze munsi y’umusozi wa Sinayi, yahamagaye Mose ngo azamuke uwo musozi amarana nayo iminsi 40 n’amajoro , ari naho yamuhereye amategeko.Kuva(20:3-17).

Aya mategeko uko ari icumi niyo tugiye kwiga itegeko kurindi kugirango turusheho gusobanukirwa neza imibanire yacu n’Imana.Aya mategeko akaba agizwe n’imigabane 2 y’ingenzi.Umugabane wa mbere ugizwe n’amategeko 4 atwigisha imibanire y’abantu n’Imana ubwayo, naho umugabane wa kabiri ugizwe n’amategeko 6 ukatwigisha imibanire y’abantu na bagenzi babo.

5.Ujye Wubaha So na Nyoko

Umuntu wese agomba kumenya ko kuba ariho, afite ubuzima ibyo biva ku Mana yaremye umuntu, ariko no none akamenya ko abikesha ababyeyi be kuko aribo Imana yakoreyemo kugirango bamubyare, bamurere bamutangeho imbaraga zikomeye kugira ngo ashobore kugera aho ageze.

Akaba ariyo mpamvu ababyeyi bakwiye guhabwa icyubahiro n’ishimwe. Nibyiza kubafasha no kububaha kugirango bumve ingaruka nziza zo kubyara. Muri iri tegeko niho dukura n’umuco wo kubaha abadukuriye bose kuko tugomba kurnga imipaka y’abatubyaye tukubaha abantu bose, cyane abadukuriye.

Mu miryango imwe n’imwe usanga hari ababyeyi babaho nabi, bagasazana amaganya, ubukene, n’agahinda kandi bitwa ko bafite abana bajijutse bafite ubushobozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko batagira icyo batekereza kubabibarutse, abakwe benshi ugasanga ntacyo batekereza ku bukene n’inzara by’iyo bananye abageni(kwa Sebukwe), aabakazana ntibite kubibazo by’ababyariye abagabo bakaba bapfa bazize akirengwe kandi bafite abakazana n’abana b’abatunzi.

Tugomba rero kumenya ko ababyeyi basajishwa nabi gutyo ,amarira,ahgahinda kabo, n’amaganya yabo bigira ingaruka mbi ku urubyaro, kuko ibyo n’ibivugwa n’ijambo ry’Imana: “Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. (Kuva 20:12).

Bene Data mwifuza kuzaba mu bwami bw’Imana, ijambo ryayo ritubera indorerwamo twireberamo ko twujuje ibyangombwa bizaduhesha kubana nayo. Cyane rero muri iri tegeko niho tunabona ibyo buri mukristo wese mu muryango arimo kubahiriza. Hari ibisabwa abagabo, abagore, abana, abakoresha nta numwe usigaye inyuma ku nshingano ze. (Abef 5:22-30;6:4-9)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *