Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Theo Bosebabireba yagiriye inama zikomeye Israel Mbonyi agaruka ku giterane bagiye guhuriramo i Gicumbi

Theo Bosebabireba yasabye Israel Mbonyi kwirinda kuzaheranwa n’imyumvire y’Itorero rimwe ngo aribemo umuhezanguni kuko ari ibintu bishobora kugira ingaruka zikomeye ku iterambere ry’umuziki we nkuko byagiye bigendekera abandi barimo na we ubwe.

Ibi Theo Bosebabireba yabikomojeho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru mbere yo guhurira mu gitaramo giteganyijwe kubera mu Karere ka Gicumbi.

Aba bahanzi batumiwe mu giterane cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Biba ibyiringiro’ cyateguwe n’umuryango ‘Life Link’ kikazabera mrui stade ya Gicumbi kuva ku wa 24-27 Mutarama 2024 .

Theos Bosebabireba yavuze ko yishimiye kuba agiye guhurira mu gitaramo na Israel Mbonyi ahamya ko ari umwe mu bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.

Bosebabireba yashimiye Israel Mbonyi uburyo akomeje kugaragaza urukundo rwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu muhanzi uri mu bamaze igihe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yasabye Israel Mbonyi kwirinda kuzagwa mu mutego baguyemo ukabagiraho ingaruka mu rugendo rwabo mu muziki.

Ati “Kimwe namubwira ni uko yakwirinda kugwa mu mutego wo kuba umuhezanguni mu idini iri cyangwa ririya, twe wasangaga umuziki wacu waramizwe n’imyemerere y’idini bityo bikazitira iterambere ryacu.”

Theo Bosebabireba ahamya ko mu gihe cyabo wasangaga barihebeye Itorero ku buryo hari byinshi babaga batemerewe gukora bityo bikaba inzitizi ikomeye mu iterambere ry’umuziki wabo.

Ku rundi ruhande Theo Bosebabireba ashimira Israel Mbonyi kuba akomeje kwerekana ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana watunga umuntu kandi neza mu gihe ibihangano bye byaba bibyazwa umusaruro aho kumva ko byakoreshwa ku buntu agakora n’ibitaramo by’ubuntu.

Umva indirimbo NTITUVUMIKA THEO BOSEBABIREBA YAKOREYE REMIX:

Theo Bosebabireba yahishuye ko ataragira umwanya wo kuganira na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu giterane cyatumiwemo umuvugabutumwa mpuzamahanga Jonathan Conrathe wo mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *