Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Gicumbi hari kubera igiterane kiri kubiba ibyiringiro mu bantu-Theo Bosebabireba na Israel Mbonyi barahabaye-Amafoto

Gicumbi: Hari kubera igiterane "Biba Ibyiringiro" cyahurijwemo lsrael Mbonyi na Theo Bosebabireba

Mu karere ka Gicumbi ahazwi nka Byumba hari kubera igiterane cy’ububyutse n’imbaraga cyateguwe n’umuryango Life Link ku bufatanye n’amatorero akorera mu karere ka Gicumbi.

lki giterane kiri kubera kuri stade ya Byumba aho gifite abatumirwa 15 baturutse mu Bwongereza bayobowe na Jonathan Conrad Conrathe ari nawe mubwirizabutumwa mukuru. Abandi batanga ubuhamya bw’ aho Imana yabakuye

lki giterane cyatangiye ku wa 24 Mutarama aho hari umuhanzi uzwi cyane muri iki gihugu asusurutsa abantu lmitima y’abantu irururuka kandi iranezererwa, uwo nta wundi ni Theo Bosebabireba ndetse akaba anakomeje kuri uyu 25 Mutarama 2024.

Igiterane kirakomeza kuri uyu wa Gatanu hamwe na lsrael Mbonyi, umuhanzi umaze gukora amateka akomeye hano mu Rwanda ndetse no muri Afurika y’Iburengerazuba.

Mbonyi niwe muhanzi wa mbere muri Gospel ukize muri uru Rwanda ndetse mu minsi mike ishize aherutse kuzuza ibihumbi magana atanu (500,000) kuri Instagram by’ abamukurikira

Ku wa Gatandatu hazakora amakorali abiri yo muri EAR ariyo Rangurura ndetse na Korali lnteguza akaba arizo korali zizahumuza iki gitaramo gifite insanganyamatsiko ya “Biba ibyiringiro”.

Mu kiganiro Paradise dukesha iyi nkuru yagiranye n’umwe mu baherereye aha i Gicumbi yagize ati: “Nitwa Révérend Dushimiyimana Jean de la Croix nkaba ndi muri team ya Coordination nkaba nshinzwe mobilisation (ashinzwe ubukangurambaga).

Iki giterane cyiswe “Biba Ibyiringiro” intego yacyo ni ukugarura ibyiringiro mu bantu kandi icyo twabwira abantu ni uko Imana igikora ibikomeye kandi idukunda itugirira umugambi mwiza”.

Ni umunezero gusa kuri stade ya Byumba

Iyi minsi ibiri ushobora kuba utarabonye uko uhagera ariko haracyari amahirwe y’uko wahura n’lmana muri iyi minsi isigaye ndetse ukivomerera ibyagutunga ubiba ibyiringiro.

Hasigaye iminsi ibiri nawe niba waracikanwe akaba ari bwo ubimenye ejo uri kumwe na lsrael Mbonyi, ku wa Gatandatu ugataramana na Korali Rangurura ndetse na lnteguza ku isaha ya saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira ni ubuntu.

Ni umunezero gusa kuri stade ya Byumba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *