Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rwamagana:Umushumba mukuru wa ADEPR yashyize ibuye ry’ifatizo kurusengero rw’akataraboneka-Amafoto


Umushumba mukuru w’itorero rya ADEPR ,Rev.Pasiteri Ndayizeye Isaie yashyize ibuye ry’ifatizo kurusengero rwa ADEPR Rwikubo mu karere ka Rwamagana ruzuzura rutwaye amafaranga y’u Rwanda Milioni 680 .

Uyu muhango wabaye kuwa 11 Ugushyingo 2023,witabiriwe n’abakristo benshi bo muri iyi Paruwasi ya Rwikubo ndetse n’abashumba batandukanye n’abandi barimo umushumba w’ururembo rwa Ngoma Bwana Pasiteri Kananga Emmanuel ndetse n’ab’inzego za Leta barangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab wavuzeko ashima cyane imikoranire myiza itorero rya ADEPR rigirana n’inzego za Leta.

Uru rusengero rwa ADEPR Rwikubo ruzaba ruri muzigezweho muri iyi ntara y’Iburasirazuba by’umwihariko mu karere ka Rwamagana ruzaba rufite ubushobozi bwo kwakira abantu 2,000 bicaye neza bikaba biteganijwe ko ruzuzura mu mwaka n’igice rutwaye asaga miliyoni 680 z’amafaranga y’u Rwanda.

Pasiteri Ndayizeye yabwiye abakirisitu ba Rwikubo ko uyu mushinga wo kubakira Imana inzu yitiriwe izina ryayo uje kugira ngo bawukorereho umugisha .

Yagize ati: “Uyu munsi murabizi ko kimwe mu gikorwa cyatumye tuza ni uko twaje guhesha umugisha no gutangiza ku mugaragaro inyubako y’urusengero rushya rujyanye n’igihe itorero rya Rwikubo rigiye kubaka.

Pasiteri Ndayizeye Isaie Umushumba mukuru wa ADEPR benshi bakomeje kuvuga Jo Ari umwubatsi yakomeje abwira abakirisitu ba ADEPR Rwikubo ko uru rusengero ruzabahesha umugisha.

Ati: “Bantu ba Rwikubo ikintu ngiye kubabwira ni uko uyu munsi icyo tugiye gutangiza ni umushinga uhesha umugisha itorero, uhesha umugisha umuryango wanyu, ugera ku bana, ugera no ku buzukuruza. Ni umushinga uhesha umugisha mwebwe ubwanyu mugiye kubikora.

Uyu munsi icyo dutangiza kirenze inyubako, icyo dutangiza ni umugisha ugenda. Inyubako yo izuzura ariko ibyo Imana igambirira bizakomeza.”

Uyu muhango wakurikiwe no gutaha ibyumba 2 by’amashuri y’incuke mu ishuri rya La Decouverte [kimwe mu bigo by’amashuri 316 by’Itorero ADEPR] ibi byumba byubatswe n’iki kigo k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’Itorero, byuzuye bitwaye asaga miliyoni 8, byitezwe byombi kuzakira abana 70.

La decouverte Nursery and Primary School, ni ikigo cy’Itorero ADEPR, gikorera @RwamaganaDistr, cyatangiye muri 2005 gite abana 13, ubu gifite 451 (Amashuri abanza ni 388 naho ay’incuke ni 63). Umwaka wa 2022/2023, P6 hakoze 43, muri bo 20 buzuza 100%, abagiye boarding ni 41/43.

Umushumba mukuru wa ADEPR Ari hamwe n’umiyobozi w’Akarere ka Rwamagana bashyize ibuye ry’ifatizo kurusengero rwa ADEPR Rwikubo ruzuzura rutwaye Milioni 680
Iki ni igishushanyo mbonera Cy’urusengero rugezweho rugiye kubakwa kuri ADEPR Rwikubo i Rwamagana

Hanatashwe Ibyumba bibiri by’amashuri y’inshuke byuzuye bitwaye Milioni Umunani kubufatanye bwa ADEPR na Paruwasi ya Rwikubo

Amafoto:ADEPR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *