Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dore ibintu biranga umuhanuzi mwiza ukoreshwa n’Imana by’ukuri-Ev.Gideon

« Ni ukuri Uwiteka Imana ntizagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo » (Amosi 3:7).

Ijambo ubuhanuzi ni rya kera cyane kuko kuva kera na kare mwene muntu ahorana amatsiko yo kumenya ibizaba ejo.

Amateka agaragaza ko kuva kera na kare abantu bataratangira no kwizera Imana imwe yaremwe byose, wasangaga mu mico itandukanye y’abantu barabaga bafite umuntu runaka ubarebera mw’isi y’umwuka akababwira ibizaba ejo, niwacu i Rwanda abo bantu bari bahari bazwi ku izina (ry’abapfumu).

Ubwo nkoresheje ijambo ubupfumu ufite guhita unyumva nabi bitewe nibyo wemera, gusa iyo urebye umumaro w’umuhanuzi n’uwo wita umupfumu usanga biba bijya gusa ndetse n’intego zabajyayo aba ari zimwe, aho bitandukaniye nuko umwe abikora avuga ko ari Imana ibimubwiye, undi akishingikiriza ku y’indi myuka irimo nabo bita abakurambere.

Uyu munsi ariko tujyiye kuvuga ku bazwi nk’abanuzi bavugwa muri Bibibiliya yaba mu isezerano rya kera, ndetse n’irishya rya Yesu Kristo dore ko nawe ubwe yasize hari ubuhanuzi asigiye isi mbere yuko asubira mu ijuru nkuko abakristo babyizera.

Uko imyaka yashize indi igataha abantu batangiye kwizera Imana imwe, ahanini bikaba byaratangijwe n’umugabo witwa Abulahamu bityo bitangira gukwira hafi kw’isi yose, kuburyo kugeza ubu abarenga 80 ku ijana byabatuye isi babarirwa mu madini yizera Imana imwe.

Kimwe mu biranga ayo madini yose harimo n’igice cy’ubuhanuzi, ndetse hari nabagiye bahanura mu bihe bya kera cyane ku buryo n’uyu munsi ubuhanuzi bwabo bugitegerejwe n’abatuye isi, nkuko tubibona muri Bibiliya ndetse n’ibindi bitabo by’iyobokamana nka Korowani n’ibindi.

Niba ujya ujya mu rusengero, by’umwihariko amatorero ya (Pentekote) cyangwa se yemera Umwuka wera n’imikorere yawo, rimwe uzumva umuntu runaka ahagurutse mu materaniro atangire agira ati”Mwumve uko Imana ivuga”.

Iyo bigenze utyo izindi gahunda zari ziri gukorwa mu rusengero ziba zihagaze kugira ngo abantu babanze bumve icyo Imana ivuga.

Kubabyizera bemera ko Imana ari umwuka, rero kugira ivugishe abantu ikenera umuntu runaka inyuramo kugira ngo itange ubutumwa ishaka kugeza ku bantu.

Bamwe muri abo bantu bazwi ku izina ry’abahanuzi cyangwa se ba bamenya, akenshi abo bantu bimeze nkaho mu rusengero baba bemerewe kuvuga igihe cyose bashakiye no kubwira uwo bashatse wese kuko baba bavuga ko ari Imana ibatumye.

Rimwe na rimwe rwose uzumva anavuze izina runaka ry’umuntu uri murusengero ati”Umva wowe kanaka ibyo Imana ivuze, cyangwa se ntibizanagutungure wumvishe umuhanuzi umwe ahagurutse akabwira umuyobozi runaka w’itorero ati”Wowe Imana iguciye ku ngoma”.

Ikibazo gikunze kubaho nuko kubera ko Imana itari ahantu runaka abantu bayisanga ngo bayibaze niba ariyo ivuze koko, hari byinshi bikunze kubera mu nsengero bigatera abantu urujijo bibaza niba ari Imana ivuze koko cyangwa ari amarangamutima y’abantu ku giti cyabo.

Mu gushaka gusobanukirwa byinshi ku mpano z’ubuhanuzi n’imikorere yazo ndetse nicyakubwira umuhanuzi w’Imana byukuri, negereye Ev.Gideon, akaba asanzwe ari umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPR, ndetse akaba yarize ibijyanye n’iyobokamana(Theology).

Uyu muvugabutumwa yatangiye atubwira ko ikintu cya mbere kiranga umuhanuzi w’Imana, ari uko akwiye guhanura afite umutima w’urukundo, kuko iyo adafite umutima w’urukundo ikibi Imana imubwiye ku muntu cyangwa itsinda ry’abantu kuri we gihinduka intsinzi, mu gihe ufite umutima w’urukundo akugira n’inama yicyo wakora cyangwa ukagisengera kugira kiveho.

Ev.Gideon yakomeje atubwira ko ikindi kintu kiranga umuhanuzi w’Imana akwiye kuba ajijutse cyane cyane mw’ijambo ry’Imana,kuko iyo umuntu ahanura atazi ijambo ry’Imana ashobora guhanura ibintu bitari ku muronko ndetse bidafite na gahunda.

Yakomeje atubwira ko ikindi kiranga umuhanuzi mwiza akwiye kuba ari umuntu utaraheranwe n’amateka yibihe bibi yanyuzemo, kuko iyo atakize ibikomere ubuhanuzi bwe burakomeretsa kuko abuvugana amarangamutima y’ibikomere bye.

Mu gusoza Ev. gideon yasoje atubwira ko umuhanuzi mwiza agomba kuba afite uburere ndetse n’icyinyabupfura, ikindi akwiye kuba ari umuntu ufite ubuhamya bwiza ndetse n’ingeso nziza kugira ngo ibintu avuga abantu babashe kubyizera ko biturutse ku Mana.

.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *