Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nanjye ndi Satani sinaha agahenge Apotre Dr.Paul Gitwaza-Ev.Sugira Steven

Umuvugabutumwa Sugira Steven yavuze ko nawe abaye ari mu mwanya wa Satani Ap.Gitwaza yamurwanya, kubera amavuta amuriho.

Evangeliste SUGIRA Steven yavuzeko Impamvu satani arwanya cyane AP.Dr Paul Gitwaza aruko amubangamira

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na iyobokamana.rw, ubwo twari tumubajije umuvugabutumwa afatiraho urugero, maze nawe nta guca ku ruhande atubwira ko ari Dr.Ap.Paul Gitwaza, Umuyobozi wa Authentic World Ministries Akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center Kw’Isi.

Ev.Sugira Steven yatangiye atubwira ko ikintu cya mbere akundira Ap.Gitwaza, ari uko Imana yamuhaye impano nyinshi zitandukanye kandi zose zihembura imitima y’abantu benshi.

Yagize ati”n’umwigisha, n’umuvugabutumwa, n’umuhanuzi kandi n’umuramyi”.

Umuvugabutumwa Sugira Steven, yavuze ko nawe abaye ari Satani atabura kurwanya Ap.Gitwaza kubera amavuta afite.

Uyu muvugabutumwa ubwo twari tumubajije kubijyanye n’ibirego bari kurega Ap.Gitwaza, yatubwiye ko impamvu ari uko amavuta uyu mushumba afite ari ayo ku rwego rw’isi, bityo ko nta rindi rembo Satani yari kubona yinjiriramo kuko ibindi byose babigerageje bikanga.

Sugira Steven yakomeje atubwira ko iteka ryose amavuta azana intambara, kubera ko Satani aba ari kurwanya ikiri muri wowe, kandi ko iteka Satani ntago arwanya umuntu, ahubwo arwanya amavuta ari muri wowe, kandi ahantu ha mbere aba agomba kwinjirira ni mu bantu bawe ba hafi kandi bakuzi neza.

Yakomeje avuga ko Ap.Gitwaza ahembura miliyoni z’abantu benshi kw’isi, ahrimo abo yabwirije, abo yabatije, abo yashyingiye, iyo akaba ariyo mpamvu Satani atabura kumurwanya.

Yasoje agira ati”Ubutunzi buri muri Ap.Gitwaza nanjye ndi Satani sinabura kuburwanya”.

Reba ikiganiro cyose twagiranye na Ev.Sugira Steven:

Intumwa y’Imana Dr.Paul Gitwaza aherutse kubwira abakristo ko badakwiye guhungabanwa nibyo babona mw’itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *