Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Dr.Nsabi: Kuba umunyarwenya cyangwa icyamamare ntibyakubuza gukizwa

Umunyarwenya Eric Nsabimana uzwi nka Dr.Nsabi,yavuze ko abantu bacyumva yuko iyo uri icyamamare mu kintu runaka utaba ukijiwe, ari myumvire ikwiye guhinduka kuko agakiza gatandukanye nibyo.

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na shene ya (Youtube), yitwa Nkunda Gospel, ubwo yari abajijwe niba ari umukristo.

Uyu munyarwenya mu buhamya bwe avuga ko yakiriye Kristo nk’umwami n’umukiza, kandi ko atapfuye gukizwa gutyo gusa, ahubwo ko umuntu akizwa hari ibyo akijijwe.

Mu magambo ye yagize ati”Kuba narakijijwe mbona ari umugisha utangaje n’ubuntu nagiriwe, kuko ahantu nakuriye hari ahantu byari bigoye ko nakirizwa, kuko habaga ibisambo byinshi; indaya nyinshi; abanywarumogi benshi n’indi mico yose ikurura abantu kujya mu bintu bibi”.

Dr.Nsabi avuga ko yigeze kubaho imbobo kandi iwabo ntacyo babuze kubera kutamenya Kristo, ndetse ko umunsi umwe yagiye iwabo ajya gufata ishuka ngo ajye kwibera ku muhanda.

Akomeza avuga ko umunsi umwe yabitekerejeho neza afata umwanzuro wo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza akazibukira ibyaha akuko yabonye ari ibintu bibi.

Uyu munyarwenya avuga ko kuba ari umunyarwenya uzwi cyane uyu munsi bitamubuza gukizwa, nubwo hari abantu bagifite imyumvire yo kumva ko ko utaba icyamamare ngo unakizwe.

Yakomeje kandi avuaga ko abantu babaswe n’ibyaha baba bameze nk’umwana usakuza mw’ishuri, kuko iyo uwo mwana bamwanditse ku rupapuro ko yasakuje akoresha uburyo bwose ashuka n’abandi bana ngo basakuze kuko we aba abizi ko ari bukubitwe nta kabuza.

Umunyarwenya Eric Nsabimana uzwi nka Dr.Nsabi yavuzeko kwamamara bidakuraho gukizwa
Mu gusobanura uru rugero Dr.Nsabi yavuze ko akenshi n’abantu bagushishikariza gukora ibyaha, si uko baba bagukunze ahubwo baba bagira ngo batazarimbuka bonyine.

Yasoje avuga ko akinjira mu mwuga wo kuba umunyarwenya, nawe byabanje kumugora ndetse akajya atinya no kubwira abantu ko akaijwjiwe, ariko kuri uyu munsi ibyo bayararangiye ntakigira isoni zo guhamya ko yakiriye Kristo nk’umwani n’umukiza w’ubugingo bwe.

Kurikira ikiganiro cyose cya Dr.Nsabi:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *