Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rose Muhando na Theo Bosebabireba mu biterane bikomeye i Burasirazuba bya ALN

Umuhanzikazi Rose Muhando Na Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba bagiye gukorera ivugabutumwa mu turere tubiri two mu Ntara y’Iburasirazuba turimo Ngoma na Kirehe.

Ibi biterane aba baririmbyi b’ibyamamare babitumiwemo n’umuryango w’ivugabutumwa wa A Light to the Nation iyobowe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga witwa Dana Morey ukoreshwa n’Imana ibikomeye mu biterane akoresha hirya no hino Kw’Isi.

Rose Muhando mu ndirimbo Nka Nibebe, Japange Sawa Sawa n’izindi za Theo Bosebabireba nka Kubita utababarira”, “Bosebabireba” [Ingoma], “Icyifuzo”, ni zimwe mu ndirimbo Theo Bosebabireba batera bakikirizwa n’abantu ibihumbi mirongo bitabira ibi biterane batumirwamo na A Light to The Nations [aLn] iyoborwa n’umuvugabutumwa mpuzamahanga, Ev. Dr. Dana Morey nkuko twabivuze hejuru.

Urugero ni ibiterane bibiri yakoreye mu gihugu cy’u Burundi ndetse n’ibyo yakoreye mu Burasirazuba bw’u Rwanda muri Nyagatare na Bugesera, mu mwaka wa 2023. Byaranzwe n’ubwitabire bwinshi aho nk’i Rukomo hari abarenga ibihumbi 60 mu munsi umwe, ndetse benshi bahembuka imitima binyuze mu ijambo ry’Imana no mu ndirimbo.

Kuri ubu imyiteguro y’ibitaramo bindi bya Dana Morey irarimbanyije dore ko habura iminsi itagera kuri 60. Bizabera muri Ngoma ndetse no muri Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Ku cyumweru tariki 14 Mutarama 2024 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro ibi biterane bigiye kumara amezi abiri. Ni mu muhango wabereye mu Karere ka Ngoma.

Ni gahunda yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye yo muri aka karere, abahagarariye A Light to the Nations, n’abandi. Amakuru inyaRwanda yamenye ni uko ibi biterane bitegerezanyijwe amatsiko menshi n’abatuye muri Kirehe na Ngoma.

Theo Bosebabireba agiye kongera gutaramira mu Ntara y’Iburasirazuba

Mbere y’uko ibyo biterane biba, hari kuba ibikorwa byo gufasha, ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, kugira inama urubyiruko, gutanga impano y’imipira yo gukina mu bigo by’amashuri bitandukanye, gukangurira abantu gushyira Imana imbere. Ni ibiterane bito biri kubera mu Mirenge yose igize utu turere tubiri.

Igiterane cya mbere nyirizina kizabera i Nyakarambi muri Kirehe tariki 07-10 Werurwe 2024, igiterane cya kabiri kibere muri Sake mu Karere ka Ngoma tariki 14-17 Werurwe 2024. Nk’uko bisanzwe mu biterane bya aLn, hazatangirwamo impano zitandukanye zirimo Inka, Moto nshya zirenga 10, amagare, telefone, firigo n’ibindi.

Mu gusoza ibi biterane by’umusaruro no kubohoka, hazatarama abahanzi b’ibyamamare, Rose Muhando na Theo Bosebabireba. Rev. Baho Isaie, umuhuzabikorwa w’ibi biterane, yadutangarije ko harimo n’abandi bahanzi n’amakorali yo mu Turere tuzaberamo ibi biterane.

A Light to the Nations (aLn) itegura ibi biterane, yashinzwe ndetse iyoborwa na Ev. Dr. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri Afrika, aLn iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime usanzwe uyobora Revival Palace Church mu Karere ka Bugesera.

Theo Bosebabireba ukomoka mu Karere ka Kayonza ariko akaba atuye muri Kigali, agiye gutaramira hafi y’ivuko rye, nyuma y’iminsi micye ashyize hanze indirimbo nshya zikomeje kwishimirwa cyane zirimo “Izadushumbusha“, “Yesu niwe bendera” na “Yesu ahindura urupfu ubuzima”.

Umuhanzikazi Rose Muhando agarutse mu Rwanda mu biterane bya A Light to the Nation

REBA INDIRIMBO “KUBA MU ISI BIMEZE NKA TOMORA” YA THEO BOSEBABIREBA

Rev Baho Isaie yatangaje ko ibi biterane bizitabirwa cyane akurikije inyota bifitiwe

Itsinda rigari rimaze igihe mu myiteguro y’ibiterane bigiye kubera i Kirehe na Ngoma

Hari gutangwa impano n’ubufasha mu Mirenge yose y’uturere tuzaberamo ibi biterane

Hari kuba ibiterane bito biteguza abantu ibiterane byagutse bizaba muri Werurwe

Ev. Dr. Dana Morey ategerejwe mu Rwanda mu ivugabutumwa rigiye kubera nanone i Burasirazuba

Ibiterane bya Dana Morey biritabirwa cyane, hano ni igiterane giheruka kubera i Nyagatare

Muri Ngoma na Kirehe hagiye kubera ibiterane bikomeye by’Umusaruro no kubohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *