Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Dr.Rugagi innocent asanga gucukumbura ibyiswe ibyaha bya TB Josua atakiriho ari ugushinyagurira Umurambo-Video

Bishop Dr. Rugagi Innocent,Umushumba Mukuru w’Amatorero y’Abacunguwe [Redeemed Gospel Church],asanga umunyamakuru wa BBC uherutse gukora inkuru icukumbuye avugako agaragaza ibyaha Umuhanuzi TB Josua yakoze akiriho ari nko gushinyagurira Umurambo kuko nyiri ubwite adahari ngo agire icyo abivugaho.

Temitope Balogun Joshua (TB Joshua) wabaye umuhanuzi w’ikimenyabose ku mugabane wa Afurika, yashinjwe ibyaha birimo gusambanya abayoboke be no kubakorera iyicarubozo nyuma y’imyaka ibiri apfuye.

Ni ibyagaragajwe mu nkuru icukumbuye yakozwe na BBC yatangaje ko imaze imyaka ibiri ikora ubucukumbuzi kuri uyu muhanuzi wakomokaga muri Nigeria, ikaba yarabonye ibimenyetso by’abayoboke b’itorero SCOAN (Synagogue Church Of All Nations) yakoreye ibi byaha.

Bishop Dr.Rugagi Innocent mu kiganiro twagiranye ku muyoboro wacu wa YouTube wa Iyobokamana TV, uyu mushumba imaze kuba ikimenywa na benshi mu gukoreshwa n’Imana imirimo n’ibitangaza bikomeye yanenze umunyamakuru wakoze iyi nkuru icukumbuye, agaragaza ko yakabaye yarayikoze uwo yayikozeho akiriho niba koko ibyo avuga ari ukuri.

Ati “Uyu mwanya nta muntu uri buzure TB Joshua avuge ngo hari abakobwa wateye inda, dore hari abo wibye, dore ahantu wasenye dusobanurire. Ubuse BBC iraza gushaka nde? TB ntabwo ahari ngo avuge ngo ’Bavandimwe nakoze amakosa, nimumbabarire’. Ibyo biragarukira he?”

“Ni nko kuvuga ngo twungukire mu kuba nta muntu uhari wo kutuvuguruza. Nibashake bavuge ngo yasize abana 800. Ni nde wo kubavuguruza? Hari uwo bafata ADN se? ariko umuntu uhari bashobora kumujyana mu rukiko. None se barajya gucukura aho ari? Bishatse kuvuga ngo icyo umuntu wese ashaka kumuvugaho nonaha afite uruvugiro kuko ugaragaza ukuri nta we uhari.”

Yavuze ko bigoye gucira urubanza umuntu udahari, yemeza ko uwabikora na we yaba adatekereza neza kandi ko ibi abifata nko gushinyagurira umurambo wa nyakwigendera TB Josua.

Bishop Dr. Rugagi yavuze ko nta wamenya neza ibivugwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri kuko nyirubwite adahari ngo yivuganire bityo ko uwo munyamakuru wa BBC nta bunyamwuga afite.

Ati “Birashoboka ko byaba byarabaye akiriho mu ntege nke ze, ariko umuntu atakiriho biragoye, binateye agahinda kumuvugaho, nta bupfura burimo, n’uwo munyamakuru wa BBC nta bwo ari umunyamwuga.”

Yongeyeho ati “Ntabwo byamunaniye gukora iyo nkuru TB Joshua akiriho, umuntu wahereye ivugabutumwa mu myaka myinshi ishize na BBC imaze imyaka ibihumbi iriho. Yego wenda uyu munyamakuru ashobora kuba yarahuye n’abantu babiri, batanu cyangwa 10 ariko nibashake babe 100 bamubwira ntabwo mbizi …Ntabwo ari gukora inkuru kubera ibyabaye kuri TB Joshua ahubwo ari gukora inkuru igamije gusenya, guca intege, kuvanaho imyizerere kuko ni umuyisiramu. Ntabwo ari impuhwe afite kubera itorero rya kirisitu ntabwo duhuje imyizere.”

Yavuze ko bishoboka ko abantu batanze ubuhamya mu bintu bigamije gusebya umurimo wa TB Joshua baguzwe kuko icyo buri wese yashaka kugeraho cyamushobokera mu gihe ashaka kwangiza ubuzima bw’umuntu.

Yasabye abakirisitu n’abantu bakijijwe kuba maso kuko bageze mu gihe cy’iminsi y’imperuka bityo bakarushaho gukomera.

Ati “Niba hari umuntu ushobora kugushwa n’inkuru ya BBC, ntabwo ari umukirisitu ndakurahiye. Kuvuga ngo wava mu byizerwa n’umuntu utakiriho iryo juru ntiwaryinjiramo.”

Bishop Dr.Rugagi Innocent yaboneyeho umwanya wo gusaba abakristo kutagushwa nibyo bumva kumbuga nkoranyambaga kuko n’akatari aka kazaza ku bakozi b’Imana bazibasirwa mu guharabikwa,gutotezwa ndetse no kurenganywa.

REBA IKIGANIRO BISHOP DR.RUGAGI YAGIRANYE NA IYOBOKAMANA TV:

Prophet TB Josua yakoze inkuru icukumbuye itavugwaho rumwe na benshi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *