Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev. Prophet Erneste yahanuriye Ev.Sugira Steven ibikomeye anamuha impano ikomeye

Prophet Erneste Nyirindekwe, Umushumba mukuru w’amatorero ya Elayono Pentecost Church, yahanuriye umuvugabutumwa Sugira Steven ko Imana imuhaye amahirwe ya kabiri ndetse ko igiye kumukoresha kurusha uko yamukoresheje mbere.

Ibi byabaye ubwo uyu mushumba yari mu materaniro asanzwe akora buri wa kane, aho ayo masengesho aba afite insanganyamatsiko igira iti “Umugoroba w’ibimenyetso no gukira indwara”.

Prophet Erneste yatangiye abwira Sugira Steven ko Imana imubwiye ko imuhaye amahirwe ya kabiri, ndetse ko icyo Imana imishakaho ari uko ayo mahirwe ayarinda.

Uyu mushumba yahise ko ashyikiriza uyu muvugabutumwa impano ya Bibiliya, nk’ikimenyetso cyuko Imana imusubije ijambo.

Mu ijambo rigufi Sugira Steven yagejeje ku bari aho, yifashishije ijambo ry’Imana rigaragara muri Habakuki rigira riti “Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa”.

Uyu muvugabutumwa yakomeje avuga ko abantu bashobora kumenya aho umuntu yakoreye icyaha, ariko ntibamenye aho yihaniye. Sugira Steven yasoje avuga ko nta muntu n’umwe w’umunyembaraga udashobora kugwa, gusa ko Yesu ari umunyembabazi iyo uciye bugufi ugahindukira Imana ikugarukaho.

Yasoje agira ati”Ibitego umuntu yitsinze mu gice cya mbere, ashobora kubyishyura mu gice cya kabiri’.

Aganira na IYOBOKAMANA TV Online Evangeliste Sugira Stiven ubwo twamubazaga uko yakiriye ubu bahanuzi bwa Rev.Prophet Erneste NYIRINDEKWE, yavuzeko yagiye agiye gusenga bisanzwe kuko haba ibihe byiza hanyuma umwuka wera akorera muri Prophet Erneste amubwira icyo Imana imutumye.

Uyu muvugabutumwa yakomeje atubwira ko kuba yaciye bugufi akihana nta gitangaza kibirimo, ahubwo ko igitangaza ari ukubona umuntu utihana, kuko n’ijambo ry’Imana ridusaba guhora twiyeza.

Mu magambo ye yakomeje agira ati”Ubundi kwihana byakabaye umurimo wa buri munsi, kuko umumaro wa Yesu Kristo n’amaraso ye nukutweza no kudutunganya”.

Sugira Steven utaciye ku ruhande yavuze ko koko yari amaze igihe kinini ari mu ntege nke, gusa ko bitamubuzaga kubwiriza. Aha ni naho yahereye atubwira ko impano itahindura abantu, ahubwo imirimo myiza y’umuntu ariyo ihindura abantu.

Yagize ati”Kuva muri 2012 narindi mu ntege nkeya, nagendeye mu bigare byinshi abantu bazi, gusa ku mugoroba ndashima Imana ko yongeye kungarukaho, kandi ububyutse bwose butangira iyo umuntu aciye bugufi akihana”.

Sugira Steven yasoje atubwira ikintu yabonye gikomeye ari uko Imana itajya ita umuntu wayo, ndetse ko yizeye ko amahirwe ya kabiri Imana yamuhaye, agiye kuyakoresha neza, kuko atekereza ko kugira ngo Imana iguhe amahirwe ya kabiri ari uko ayambere aba yararangiye.

Uyu muvugabutumwa yanaboneyeho kuvuga ko itorero ry’iki gihe rifite ikibazo, kuko akenshi umuntu asigaye agwa cyangwa agasubira inyuma, nyamara abantu aho kubabazwa ko Imana ipfushije umuntu wayo, ahubwo abantu bakamera nkaho babyishimiye.

Evangeliste SUGIRA Steven arasaba abantu amasengesho ngo Amahrwe ya kabiri ayakoreshe neza

REBA IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA EVANGELISTE SUGIRA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *