Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kiliziya Gatolika kw’isi yemereye abihinduje igitsina kubatizwa no kubyara muri Batisimu

Kiliziya Gatolika kw’isi yatangaje ko abihinduje igitsina bemerewe kubatizwa no guhabwa isakaramentu, mu gihe byaba bidateza urujijo ndetse bakaba bemeerewe no kubyara muri batisimu ababatijwe cyangwa abasezeranye.

Ni icyemezo kije gikurikira ibiherutse gutangazwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, wavuze ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina, abatinganyi, bibumbiye mu Muryango LGBT, batagomba guhezwa muri Kiliziya.

Muri Nyakanga 2023, Papa Francis yabwiye umutinganyi ko ‘n’ubwo turi abanyabyaha, we [Imana] aduhora hafi kugira ngo adufashe’.

Ku wa Gatatu, tariki 8 Ugushyingo 2023, itangazo rya Vatican ryashyizweho umukono na Cardinal Víctor Manuel Fernández, rivuga ko abihinduje ibitsina bemerewe kubatizwa.

Abo barimo n’abagiye kwihinduza imiterere yabo nk’uwari usanzwe ari umugabo akibagisha agahinduka umugore. Bose ngo bagomba gufatwa nk’abandi bakirisitu mu bijyanye n’amasakaramentu.

Ku rundi ruhande ariko, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Papa Francis abona kuryamana n’uwo muhuje igitsina nk’icyaha ndetse ngo Kiliziya Gatolika ntiyakwemera gusezeranya abahuje ibitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *