Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Rev.Dr.Antoine Rutayisire na Rutanga Rwamaboko bagiye impaka zikomeye ku Mana y’u Rwanda

Pasiteri Rutayisire Antoine yagaragaje ko ibibazo Abanyarwanda bagize bituma bahora mu mwiryane ushingiye ku myizerera, ari uko usanga hari abanze kugira uruhande rw’imyizerere bafata.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube witwa Connection TV aho yari yahujwe n’Umupfumu Rutangarwamaboko basobanura ku kwemera n’imigirire bishingiye ku Imana y’i Rwanda.

Pasiteri Rutayisire yagize ati “Ikibazo twagize ni ukudasesengura ngo abantu bumve neza ibintu bigatuma babyitiranya. Uzumva rimwe na rimwe abantu bakubwira ngo abanyarwanda basengaga ibigirwamana, oya. U Rwanda rwari igihugu gifite Imana imwe.”

Yongeyeho ati “Iyo baterekerega cyangwa bakabandwa ntabwo byabaga byitwa Imana, ntabwo Nyabingi yigeze iba Imana, ntabwo Ryangombe yigeze aba Imana, ntabwo abazimu bigeze baba Imana. Ariko nureba no muri bibiliya, Pawulo yavuye iwabo, ajya mu Bagiriki bari bafite Imana nyinshi arareba asanga bafite igicaniro cy’Imana itazwi arababwira ngo iyo mbabwira ni iyo itazwi.”

Yavuze ko abaminisiyoneri babanje kureba Imana abanyarwanda basenga bagasanga ihura n’iyo muri Bibiliya mu buryo bw’igitekerezo.

Ati “Nibyo babanje gukora, baravuga bati ariko Imana yo muri bibiliya ibiyiranga nibyo biranga iyi mana y’abanyarwanda? Basanga ni bimwe, baravuga bati iyi mana irema, igaca imanza, igatanga ibyiza ikarengera abantu ni yo mana tuvuga, ntibayibonye nk’uko bibiliya yayanditse nyir’izina ariko igitekerezo basanze ari kimwe.”

Yagagaraje ko icyakuruye impaka ari uko abazanye ubutumwa bwiza babanje kugaragaza ko nta mana u Rwanda rwagiraga.

Ati “Bamwe baraza bakubwira ko Imana y’abazungu bayiretse, nkababwira nti ni mwigane Rutangarwamaboko musubire ku y’abanyarwanda. Ikibazo dufite abantu b’ibihindugembe.”

“Ntibagiye ngo bafate iyo ngiyo y’abazungu itari n’iyabo […] mpora mbwira abantu ngo ugiye kureba neza wasanga abantu b’Abanyafurika benshi kurusha abazungu muri Bibiliya.”

Yagaragaje ko ubwo Yesu yahungaga, yagiye muri Afurika, ko Mose yakuriye muri Afurika, Yosefu yakuriye muri Afurika ndetse ngo n’ubwenge bwanditse bibiliya bwavuye ku mugabane wa Afurika.

Pasiteri Rutayisire yagaragaje ko abantu benshi bakunze gutukana cyangwa kujya impaka nyamara guhitamo byarabananiye.

Ati “Ni ho njya ngira ikibazo abantu bajya impaka, bakirirwa batukana batongana nkababwira nti mubanze mwerekane icyo muri cyo. Nk’ubu Rutangarwamaboko abantu benshi baramushima kuko bavuga ko ari muri gakondo y’Abanyarwanda ariko se ni bangahe bayirimo.

“Bayigiyemo nta kibazo nagira kuko ngiye no kubabwiriza najya mbona aho mpera ahubwo ni uko bo bafashe ibintu byose bakabihakana.”

Yashimangiye ko Imana y’i Rwanda nta kibazo ayifiteho ahubwo ko ikiba gisigaye ari uko buri wese yagerageza kuzana Imana mu buzima bwe bwa buri munsi.

Uko Rutangarwamaboko abibona

Rutangarwamaboko we yasobanuye ko Imana y’i Rwanda yahozeho kandi ko abanyarwanda ari abana b’Imana cyane ko bitwa Benemana.

Yagaragaje ko imvugo Imana y’i Rwanda bisobanuye Imana yo mu mutima atari Imana runaka ishingiye ku kintu kigararagara cyangwa gifatika.

Rutangarwamaboko yahishuye ko yamenye ko yarazwe ibyo akora na sekuru afite imyaka itandatu.

Ubwo yari ari gusoza amashuri ya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi mu 2008, yari mu imenyerezamwuga mu bitaro byita ku barwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ngo nibwo yatangiye ubushakashatsi bwe ku murwayi yari ari gukurikirana w’i Gitwe.

Ati “Ndavuga ngo ibi bintu ko sogokuru yabivuraga ataraminuje, atanazi gusoma no kwandika […] ubu koko njye sinzagayika imbere y’amateka kuba sogokuru yarabivuraga bigakira njye ndaminuje birananiye. Ntangira kwiyambaza ba sogokuruza ngira ibyo yakoraga.

Yongeye ati “Mbwira abantozaga ko ngiye kugira nk’ibyo yagiraga, mpuze ibyo nize n’ibyo narazwe ndebe ko ntacyo nkuramo, ndabigira birakunda. Ni njye watangije uburyo bushingiye ku muco w’u Rwanda mu kuvura indwara n’ibibazo byo mu mutwe.”

Rutangarwamaboko yahishuye ko yakuze yifuza kuba umuganga ndetse yaje no kubyiga no mu ishuri ari umuhanga ku buryo yatsindiraga ku manota yo hejuru.

Pasiteri Rutayisire Antoine yasobanuye ko Imana y’i Rwanda yahozeho mu bitekerezo by’abanyarwanda

Rutangarwamaboko na Pasiteri Rutayisire bemeranya ku Imana y’i Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *