Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Sobanukirwa byinshi ku mubiri wa Mutagatifu Tomasi utajya ubora

Nkuko amateka abigaragaza ubwo Yesu Kristo yari ari hano ku isi mu myaka igera kuri itatu yamaze avuga ubutumwa bwiza, yari afite intumwa 12 zamufashaga umunsi ku munsi mu ivugabutumwa rye no mu ngendo ze yagendaga akora.

Mu kinyejana cya mbere ubwo Yesu Kristo yari amaze gusubira mw’ijuru, intumwa ze zatangiye kuvuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kristo nkuko yasize abibategetse. Intumwa ze uko ari 12 zatataniye ahantu hatandukanye ndetse zose havuyemo intumwa Yohana izindi zose zagiye zicwa urupfu rw’agashinyaguro.

Uyu munsi ntago tugiye kugaruka ku ntumwa zose, tugiye kureba ku mateka y’intumwa cyangwa mutagatifu Tomasi,ndetse tunarebe ku gitangaza cyakurikiye urupfu rwe, kuko kugeza ubu umubiri we kuva yapfa ntago ujya ubora, kandi mbere yuko apfa haricyo yasize abivuzeho, anavuga icyo bisobanura ku bijyanye no kugaruka kwa Yesu.

Tomasi ubusanzwe yari umuyahudi ukomoka muri Garileya, akaba yarakuze ari umurobyi kimwe n’izindi ntumwa nyinshi za Yesu.

Iyi ntumwa yamamaye cyane kubera yabanje kurangwa no gushidikanya ku izuka rya Yesu, aho yavuze ko ari bubyemere ari uko abanje kubona mu biganza bye imyenge y’imisumari, ndetse agakoza n’urutoki mu rubavu rwe aho bamuteye icumu.

Bibiliya itwereka ko igihe Tomasi yari amaze gukora kuri Yesu akabyibonera ko yazutse, yatangiye kumwizera cyane birushijeho.

Yesu Kristo amaze gusubira mw’ijuru yasize asezeranije abigishwa be ko azaboherereza umwuka wera wo kuzabashoboza ku muhamya yaba mu bayuda ndetse no mu banyamahanaga.

Nyuma y’igihe gito Yesu asubiye mu ijuru umwuka wera yamanukiye intumwa ubwo zarimo zisenga, maze kuva ubwo batangira kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kristo bashize amanga.

Amateka agaragaza ko intumwa Tomasi yagiye kwigisha ubutumwa bwinza muri Ethiopia, nyuma ajya kwigisha Abamedi n’Abaperesi aza no gukomereza mu majyepfo y’igihugu cy’ubuhinde ahamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo benshi barihana barimo n’abakomeye b’ibwami, ndetse muri ako gace bamufata nk’uwashinze Kiliziya yaho ya mbere.

Uruhererekane rw’amateka ya Kiliziya ruvuga ko Tomasi yapfiriye mu buhinde ahowe Imana mu mwaka wa 70 mu gace ka (Malabari).

Kuva iyi ntumwa yapfa umubiri we kugeza magingo aya ntabwo urabora, ndetse abantu batandukanye bajya kuwusura aho ubitse mu gace kitwa (Chennai).

Abantu batandukanye bajya gusura umubiri w’intumwa y’Imana Tomasi

Hakunze kuvugwa ko umubiri we ukimeze nkuko yapfuye ameze, ndetse ko utigeze ubora kandi nta binyabutabire bigeze bakoresha bari kuwubika.

Uyu mubiri buri mwaka bawukura mu cyumba ubitsemo abantu bakajya kuwureba, ndeste abawubonye bavuga ko ameze nk’umuntu usinziriye bisanzwe.

Abashakashatsi batandukanye bagerageje gushaka icyatumye uyu mubiri umara imyaka irenga ibihumbi bibiri utarabora, ariko n’uyu munsi ntibaracyimenya ahubwo kugeza ubu biracyafatwa nk’igitangaza.

Gusa bivugwa ko Tomasi mbere yo gupfa kwe yasize ahanuye ko mu gupfa kwe hazaba igitangaza kandi ko icyo gitangaza aricyo kizaba ikimenyetso k’igihe nyacyo isi izarangiriraho, ndetse n’igihe nyacyo Yesu Kristo azagarukiraho.

Ibi bibaye ari ukuri rero umubiri we nutangira kubora abantu bazamenye ko isi igiye kurangira, ndetse ko Yesu Kristo ari bugufi.

Abantu benshi batandukanye bizera ibijyanye n’iyobokamana ndetse no kugaruka kwa Yesu Kristo, bizera ko ibi afite kuba ari ukuri, aho ababyizera bahora baryamiye amajanja bareba ko umubiri we utangira kubora.

Mu mwaka wi 1984 iyi ngingo y’umubiri wa Tomasi utajya ubora yagarutsweho cyane, ubwo bawusohoraga nkuko bisanzwe bigenda basanga hari agace gato k’umubiri katangiye kubora, aho abantu bamwe batangiye kuvuga ko isi yaba igiye kurangira, ndetse biri no byatije umurindi ko mu mwaka wi 2000 isi izarangira, nubwo itarangiye nkuko abantu bamwe bari babihanuye. Ibi niba ari ukuri rero reka dutegereze ko umubiri wose uzabora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *