Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Pastor Rick Warren agiye kuza mu Rwanda

Pastor Rick Warren umushumba mukuru w’urusengero rwa Saddleback ruherereye mu mujyi wa California akaba n’Umwanditsi w’ibitabo bya Gikristu by’Umwihariko akaba ari n’inshuti y’Igihugu cy’u Rwanda yatangaje ko agiye kuza mu Rwanda guhugura Abakozi b’Imana.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Pastor Rick Warren yatumiye Abapasitori n’Abayobozi b’Amatorero atandukanye kuzaza mu mahugurwa yabateguriye azabera mu Rwanda ku italiki 30 Ugushyingo 2023, ndetse ababwira ko ayo mahugurwa azabigisha kuba bamwe mu bazasohoza neza Ubutumwa bwa Yesu mu myaka 10 iri imbere.

Mu magambo ye yagize ati “Ngewe ubwange ndashaka kubatumira mu mahugurwa y’Itorero rizima azabera i Kigali ku italiki 30 Ugushyingo 2023. Ndashaka kubasangiza uburyo bwo Kuvugurura Itorero ryawe no kugeza abantu benshi kuri Yesu kuruta mbere hose”.

Yakomeje agira ati “Muri aya mahugurwa y’umunsi umwe muri kumwe nange, muziga uburyo bwo kuba muri amwe mu matorero manini ya Gikiristu yabayeho mu mateka no kurangiza Inshingano Nkuru ya Yesu mu myaka 10 iri imbere.”

Pastor Rick Warren yakomeje avuga ko uwashaka kumenya uburyo bwo kwitabira aya mahugurwa yakiyandikisha anyuze kurubuga rwa ” go.finishingthetask.com/africa-23-b “.

Pastor Rick Warren ni umwe mu ba pastor bakundwa n’abatari bake ku ruhando mpuzamahanga kubera Ubuhanga bwe bugaragarira mu nyigisho ze no mu bitabo yanditse birimo n’icyo yise ‘UBUZIMA BUFITE UNTEGO’ cyakunzwe n’abatari bake ku Isi.

Iyi ni ifoto Pastor Rick Warren ari kumwe na Pastor Antoinne Rutayisire yashyize kurubuga rwe rwa Instagram iherekejwe n’Ubutumwa bumenyesha abantu iby’icyi gitaramo.

Pastor Rick Warren azwiho kuba inshuti ikomeye y’igihugu cy’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *