Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kugira Umuhamagaro utarize ni Ikiza naho Amashuri Adafite Umuhamagaro birema Idini-Ikiganiro kirambuye na Pst Tuyizere J.Baptiste

Hamaze igihe havugwa ibibazo mu matorero atandukanye harimo kutumvikana kubayatangiy hipe, akajagari mu nyigisho, mu buhanuzi, kutavuga rumwe ku maturo n’uburyo bw’ikoreshwa ryayo n’ibindi, kugeza ubwo Leta ibicishije muri RGB yinjira muri amwe mu matorero igafata n’ibyemezo birimo gukuraho no gushyiraho ubuyobozi, gushyiraho ibisabwa birimo n’amashuri umuntu aba yujuje ngo abe umuyobozi w’Itorero cyangwa umwigisha.

Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste,Umushumba muri Zion Temple akaba n’umuvugizi w’intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza yatanze Ibitekerezo bikomeye


Iyobokamana: Ese mu by’ukuri nyirabayazana w’ibibazo biri mu matorero ni iyi he?

Pastor Pastor Tuyizere Jean Baptiste:

Nyirabayazana w’ibibazo biri mu itorero nayikubira mu bibazo 5 aribyo bikurikira:

Icyambere ni ikibazo cy’umuhamagaro mu matorero harimo amatsinda atatu y’abanyamuhamagaro: abahamagawe n’Imana, abahamagawe na bene wabo n’abihamagaye kandi bose bakitwa ko bahamagawe n’Imana. igihe cyose mu itorero harimo abantu bahamagawe mu buryo butandukanye, n’intego zabo ziba zitandukanye.

Urugero: Imana yahamagaye mose, Mose ahamagara Aroni, Miriyamu nawe arihamagara ibibazo byinshi Mose yagize mu muhamagaro bishingiye ku myitwarire ya Aroni na Miriyamu. Mose yatindanaga n’Imana naho Aroni na Miriyamu bagatindana n’abantu, mose yazanaga amategeko yanditswe n’ikiganza n’Imana Aroni ari kuremo imana y’ikimasa.

Elisa yahamagawe n’Imana, gihazi arihamagara niyo mpamvu ibiguzi byagwaga na Elisa, gihazi we yarabyakaga kandi akabyaka mu izina rya Elisa.


Icyakabiri ni ikibazo cy’amategeko n’ubuyobozi: amatorero menshi yagiye atangira mu cyizerane no mu mwuka, bibagirwa gushyiraho amategeko azakumira ibibazo no kubaka inzego z’imiyoborere zikomeye maze bikaha icyuho abashaka guteza akajagari, gukoresha nabi umutungo w’Itorero n’ibindi bisa bityo.


Icya gatatu ni ikibazo cy’ubumenyi bucye: amatorero menshi yatangijwe n’abanyamuhamagaro ariko badafite ubumenyi buhagije mu buyobozi, gucunga umutungo, gucyemura amakimbirane, isanamitima n’ibindi. kubw’iyo mpamvu ikibazo cyose kivutse bacyitirira imyuka mibi, abadayimoni’ibindi, bigatuma gicyemurwa mu buryo gitera ibindi bibazo bikireze.


Icyakane ni ikibazo cy’agakiza: abantu benshi baba mu matorero bafite kamere yo kuba abakozi b’Imana kuruta kuba abana b’Imana niyo mpamvu bahanga amaso ibihembo kuruta umurage. ubundi umwana ukora iwabo ayoborwa n’urukundo n’ishyaka rishingiye ku isano y’amaraso.

Iteka aharanira ishema ry’ababyeyi kuruta ibindi ariko umukozi ukorera ibihembo siko amera, urukundo n’ishyaka biba bishingiye ku isano y’igihembo niyo mpamvu iyo ibihembo bibuze asezera akagenda kandi akajyenda yandarika umuryango yabagamo.

Icyagatanu ni ikibazo cy’uburere (ubure bwo mu muryango, uburere bwo Mwitorero n’uburere mboneragihugu)

Uburere ni ikintu gikomeye cyane, kuko butuma umuntu agira indangagaciro na zakirazira, iyo udakijijwe ariko wararezwe uba ngeso nziza. ikibazo kiri mu matorero ni uko bamwe mu bitwa abakozi b’Imana ntibagize amahirwe yo kurerwa. ntibarerewe mu muryango, ntibarerewe mu itorero, nta n’uburere mboneragihugu babonye. bamwe bavuye mu buzima bwo ku muhanda, abandi bava mu buzima bwo mu tubyiniro, abandi bava mu bw’uburaya n’ibindi, bagera mu matorero bagahita bahabwa inshingano n’amazina akomeye mu idini, abandi bagashinga amatorero yabo.

Iyo bimeze bityo, umuntu agahabwa inshingano z’ubuyobozi, inshingano zo kwitwa umuyobozi w’iyerekwa ariko ntaburere, ataratojwe, itorero ariyobora bigendanye n’ubuzima bwaho yavuye. Mu mateka y’iyobokamana, abakozi b’Imana bakomeye babayeho bakazana impinduka zifatika ni abagiye bakizwa ariko bakagira n’ababyeyi babarera mu muryango, mu mwuka, bakanatozwa gukunda igihugu. uburere ni ikintu gikomeye mu buzima bw’umuhamagaro.

Iyobokamana: Ese Leta (RGB) ntiyaba iri gukora amakosa yo kwinjira mu miyoborere y’amatorero kugeza ubwo ifata ibyemezo byo gukuraho no gushyiraho ubuyobozi ?

Pastor Tuyizere Jean Baptiste:

Oya.Nta bushobozi n’uburenganzira RGB ifite bwo kugenzura Itorero kuko Itorero riri mu mwuka, Itorero ni irya Kristo, Itorero nta byangombwa risaba kugirango ritangire, Itorero ritangirira mu kwizera rikabeshwaho no kwizera , Itorero ntiriba mu nsengero zubatswe n’amaboko y’abana b’abantu, Itorero ni umwuka, urusengero rwaryo ni uwizeye. ariko ku rundi ruhande, kuba RGB yakurikirana ikaninjira mu miyoborere y’imiryango ishingiye ku myemerere ntabwo ari ukwivanga. kuko RGB mu nshingano zayo harimo guha iyo miryango ibyangombwa biyemerera gukora harimo n’ubuzima gatozi. kandi ibi byangombwa kugirango ubihabwe hashingirwa ku biteganywa n’amategeko harimo: amategeko rusange ngengamikorere n’amategeko y’umwihariko y’imuryango.

Ikindi RGB ifite mu nshingano zayo guteza impere imiyoborere myiza ishingiye ku kubahiriza amategeko. ibi rero biyiha ububasha bwo kugenzura no kumenya neza niba ibyemezo byose bifatwa muri ya miryango ishingiye kumyemerere biba byubahirije amategeko abigenga cyangwa bitanyuranyije n’amategeko y’igihugu cyane itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Ikibazo mbona ni uko abantu bitiranya Itorero ryo mu mwuka n’itorero nk’umuryango ushingiye ku myemerere. Itorero regengwa na Kristo naho itorero rikagengwa n’amategeko.

Iyobokamana : Ese amaturo avuze iki ku matorero? Ninde ukwiye kuyahabwa? niryari ituro rikwiye kwitwa icyaha urihawe agakurikiranwa n’ubutabera?

Pastor Tuyizere Jean Baptiste:

Igikwiye ku mvikana mbere ya byose ni uko amaturo yemewe. nta Mana idaturwa, nta Mwami udaturwa. ibitabo byose byubakiyeho imyemerere byemera amaturo cyakora bishobora kuyita amazina atandukanye. ituro ni izingiro ry’imyemerere.

Muri rusange amaturo avuze ibintu bitatu ku matorero: icyambere ni igipimo cy’urukondo abagize itorero bakunda Imana. icyakabiri ni igipimo cy’urwego abanyamuryango bashyigikiramo ibikorwa by’itorero. icya gatatu ni inkomoko y’amafaranga azakoreshwa mu buzima bwa buri munsi kugirango ibikorwa n’intego z’itorero bigerweho.

Ubundi nta muntu ugomba guhabwa ituro, ituro rigomba gutangwa mu rusengero aho abenshi bakunda kwita mu rutambiro maze rigakoreshwa hakurikijwe uko amategeko agenga amaturo abigena. urugero: mu gihe cyisezerano rya cyera: amaturo yakoreshwaga mu rutambiro (gutamba ibitambo), agatunga umutambyi n’umuryango we, agatunga abakene n’abandi bose badafite gakondo.

Muri iki gihe cyacu, amaturo agomba gukoreshwa Hashingiwe ku biteganywa n’igitabo ngengamikoreshereze y’umutungo (Financial Procedure Manuel)

Ituro ryitwa icyaha iyo ryatswe, ryakiriwe cyangwa ryakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’itegeko rigenga imyakirire n’imikoreshereze y’amaturo. ku rundi ruhande rishobora kuba icyaha gihanwa n’amategeko mpana byaha igihe cyose uwaritanze yashyizweho uburiganya butuma aritanga nk’ikiguzi cy’ibyo yijejwe azabona cyangwa ryakoreshejwe binyujije n’amategeko nko kunyereza cyangwa gukoresha nabi umutungo wa rubanda. igihe cyose ibikorwa byakozwe kugirango ikiswe ituro kive mu biganza by’uritanga rigere mu biganza by’urihabwa harimo ibigize icyaha, icyo gihe kwaka no kwakira ituro byaba icyaha gihanwa n’amategeko. uwarihawe agakurikiranwa n’ubutabera.

IYOBOKAMANA : Ese umuhamagaro no kwiga bihurirahe?

Pastor Jean Baptiste:


Ubundi navugako hari amatsinda atatu y’abapasiteri: itsinda rya mpere ni rya Pasiteri Petero iri tsinda rigizwe n’abapasiteri bafite umuhamagaro, bahuye na Yesu, buzuye umwuka w’Imana ari badafite ubumenyi buhagije iri tsinda rizana impinduka mu by’umwuka ariko zidatanga impinduka z’ibifatika.

Baba mu buzima bujya mu ijuru ariko bakaba mu isi bagowe nayo. ibyo bemera nibyo bigisha ntirenga imipaka, ntibigera kuyandi Moko, bemera ko Imana ariyabo gusa, abatabona ibintu uko babibona, abadasengera mu itorero ryabo abo baba arabo kurimbuka. iri tsinda ntiryemera impinduka, iterambere ryose riba ari inzaduka kandi riba rifite imyuka mibi iririnyuma. iri tsinda ryigisha ubutmwa bwiza bwa Yesu ariko ntirishobora kwigisha ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kristo.

Itsinda rya Kabiri ni rya Pasiteri Sawuli. iri tsinda rigizwe n’abapasiteri bafite ubumenyi bwinshi, bize cyane ariko batigeze bahura na Yesu, batuzuye umwuka w’Imana, ni abanyamubiri bakoresha amategeko, akaba ari nayo bigisha. bo bigisha cyane kandi bagahagarara ku mahame n’imihango y’idini. barwanda intambara y’imihango gusa, ntibahindutse ngo babyarwe ubwakabiri barebera gukora ku Imana mu bifatika gusa niyo mpamvu imitecyerereze yabo yibera gusa mu mishinga y’Iterambere ry’ibifatika: inyubako, amafaranga, imodoka n’ibindi. babwiriza ubutumwa bw’ubwami ariko butari bwiza.

Umusaruro w’iri tsinda ni uko abantu bagira iterambere ariko ritarimo kubaha Imana, ririmo gukora ibyaha byinshi, ritarimo amahoro no gusabana n’Imana ariko byose bikorerwa mu idini kandi bigakorwa mu izina ry’Imana.

Itsinda rya gatatu ni rya Pasiteri Pahulo. iri tsinda rigizwe n’abapasiteri bafite umuhamagaro, bahuye na Yesu, bavutse ubwakabiri, buzuye umwuka wera ariko bafite n’ubumenyi, bize amashuri atandukanye. iri tsinda ryigisha ubutmwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kristo. ubutumwa buzana ububyutse, ubutumwa buzana ubusabane hagati y’itorero n’Imana, ubutumwa bikabgurira abantu kwihana kandi ubu butumwa buzana impinduka mu bifatika.

Umusaruro w’ubutumwa bwiri tsinda ritegurira ababwizeye kuba mu buzima bwejejwe nkuru butahe mu ijuru uyu munsi, ariko agakora ibikorwa by’iterambere nkuzamara imyaka igihumbi ku isi. ariko byose bigakorwa kugirango izina ry’Imana rihabwe icyubahiro, ubwami bwoyo bukabana natwe tukiri mu isi.

Umuhamagaro utubakiye ku bumenyi utera akaga. mu mateka y’iyobokamana, ubumenyi bwagiye buba inkingi ya mwamba yo gukomeza umuhamagaro. aho umuhamagaro wabaye hatari ubumenyi abantu bararimbutse kugeza ubwo Imana ivuga ngo abantu banjye barimbutse bazize kutagira ubwenge. kandi ubumenyi ntahandi buva uretse mu kwiga.

Kuva cyera habagaho amashuri y’abana babahanuzi, habagaho amashuri yigisha amategeko ya Mose n’andi mashuri. uko, ibihe bigenda bihinduka, ikoranabuhanga ryiyongera ni ngombwa ko n’abanyamuhamagaro bagenda bongera ubumenyi.


Iyo umuntu afite umuhamagaro ariko adafite ubumenyi yigisha ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ariko iyo afite umuhamagaro n’ubumenyi yigisha ubutumwa bwiza bw’ubwami bwa Yesu Kristo, ubutumwa buzana impinduka mu mwuka, mu bugingo no mu bifatika.

IYOBOKAMANA : Ese uwiswe umukozi w’Imana (Pastor, Bishop, ..) bakwiye gukurikiranwa n’ubutabera igihe bakoze ibyaha bishingiye kubyo bizera?

Pastor Jean Baptiste:Nta muntu ukwiye kuzira uko yemera, kuko uburenganzira bwo guhitamo uko wizera n’icyo wizera bugenwa n’itegeko ariko nanone, Ibyo wizera ntibikwiye kurenga wowe ngo bibangamire uburenganzira n’ituze ryabatizera ibyo wizera. kandi mbere yo kwitwa umukozi w’Imana, umuntu abanza kuba umuntu, uvuka mu muryango ugira umuco n’uburere, akaba umwenegihugu ukomoka mu gihugu gifite umuco, indagaciro na kirazira, gifite amategeko agenga abene gihugu.

Bityo, umwizera nyakuri agomba kuba mu buzima bushyira imbere ubumuntu, indangagaciro na kirazira, umuco n’uburere, wubahiriza amategeko. si igitangaza rero kuba Uwitwa izina runaka ahabwa n’imiyoborere yakurikiranwa n’ubutabera igihe yakoze ibikorwa bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *