Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Nyuma ya Shalom ya ADEPR ,Korali de Kigali nayo iteguye “Christmas Carols Concert” muri BK Arena

BK Arena inzu y’imyidagaduro nini u Rwanda rufite ikomeje kwakira ibitaramo bikomeye aho n’amakorali yatangiye kugana iyi nzu,iyabimburiye izindi ikaba yarabaye Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge ikurikiyeho bikaba byamaze kumenyekana ko ari Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gatolika.

Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, yatangaje ko ku wa 17 Ukuboza 2023 izakora igitaramo gikomeye, mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo by’Umunsi Mukuru wa Noheli bitegura kwinjira mu mwaka mushya wa 2024.

“Christmas Carols Concert” ni kimwe mu bitaramo bikomeye biba bitegerejwe n’Abakristu benshi cyane cyane abo muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’umwaka, biturutse ku kuba abaririmbyi b’iyi korali bafasha abantu gusoza neza umwaka begerana n’Imana.

Chorale de Kigali ivuga ko izakorera iki gitaramo mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena, kandi bizahuzwa no kwizihiza imyaka 10 ishize bategura igitaramo nk’iki.

Chorale de Kigali irakataje mu myiteguro ya Christmas Carols Concert 2023 muri BK ARENA

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yatangaje  ko bagiye gukora iki gitaramo bishimira imyaka 10 ishize bahuriza hamwe Abanyarwanda n’abandi mu busabane n’Imana, kandi avuga ko buri mwaka wabaga ufite umwihariko wawo mu mitegurire n’imiririmbire

Yakomeje  agira  ati “Kuba buri mwaka byarabaga byiza kurusha umwaka wabanje haba mu mitegurire no mu buhanga bwo kuririmba, kandi ababyitabira bagakomeza kwiyongera; nabyo ni ibyo kwishimira.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gitaramo bategura buri mwaka cyatinyuye andi makorali abona ko bishoboka gutegura ibitaramo nk’ibi byagutse birenze kuba baririmba mu rusengero.

Yavuze ati “Kuba hari ayandi makorari aririmba neza yaboneyeho gutinyuka gutegura ibitaramo bya buri mwaka bigafasha igihugu muri rusange gususuruka mu mpera za buri mwaka (nabyo ni ibyo kwishimira).”

Hodari yavuze ko muri iki gitaramo bazakora ku wa 17 Ukuboza 2023, abazakitabira bakwiye kwitega kuzaboan imbuto z’imyaka 10 bamaze bakora ‘ibi bitaramo harimo ubuhanga mu kuririmba no gucuranga bwiyongereye’.

Kandi avuga ko bazahitamo indirimbo bazaririmba bashingiye ‘ku byo twabonye bikenewe n’abantu benshi harimo n’indirimbo nshya’.

Uyu muyobozi yavuze ko bahisemo gukorera igitaramo muri BK Arena mu rwo gufasha abantu kubona ahantu hagari ho gushimira Imana, kandi mu biciro biboneye buri wese. Yungamo ati “Ibindi bisigaye ni agaseke gapfundikiye ntitwabivuga byose

Kwinjira muri icyo gitaramo cya Chorale de Kigali bise Christimas Carols bizaba ari afaranga 5000Frw,10.000 Frw , 25.000 na 50.000.

Uyu mwaka iki gitaramo cyatewe inkunga na Sanlam, Rnit. BK Arena,Keystone,One na Savvy Tous and Travel Agency.

UBUHANGA NIGIKUNDIRO BYA KORALI DE KIGALI BITUMA BENSHI BEMEZA KO BK ARENA IZABA YAKUBISE YUZUYE:

Menya byinshi kuri Christmas Carols Concert igiye kubera muri BK ARENA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *