Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

EAR i Remera bakomeje kwiga inyigisho zahariwe gusana imiryango mu cyumweru cyahariwe iki kiciro (Amafoto)

Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) Paruwasi ya Remera riherereye mu Giporoso, ryateguye igiterane cy’abashakanye cyiswe “Back to Eden” kigamije kubyutsa no gukomeza urukundo rw’abashakanye kikba kigeze ku munsi wacyo wa gatatu.

Iki giterane cyateguwe na Fathers’ Union na Mothers’ Union, giteganyijwe ku wa 20-26 Ugushyingo 2023, aho kiri kuba hagati ya saa Kumi n’Imwe n’Igice na saa Mbili z’umugoroba(17h30-20h00).

“Back to Eden” ni igiterane cyateguwe hashingiwe ku ijambo riri muri Yohana 15:12 rigira riti “Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze”.

Muri iki gihe ingo zugarijwe n’ibibazo byinshi ndetse gatanya zigenda ziyongera. Ibi byatumye EAR Remera itegura igiterane kigamije gufasha abubatse ingo kumenya uko barinda, bakanakomeza urukundo rwabo.

Ni igiterane kidasanzwe aho abacyitabira biga, bakumva ubuhamya ndetse bakanahugurwa n’abavugabutumwa b’inararibonye batandukanye mu buzima bwabo biyemeje gufasha abashakanye kubyutsa no gukomeza urukundo rwabo. Barimo Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire, Pasiteri Désiré Habyarimana, Isimbi rya Yesu Annuarite na Bishop Nathan Amooti Rusengo.

Rev Rutayisire Antoine yavuze ko kongera kubaka ingo zasenyutse bishoboka mu gihe abashakanye bumviye ijambo ry’Imana

Muri iki giterane hatangwamo ibiganiro birimo agaciro ko kubahana, ubworeherane n’imbaraga z’imbabazi mu rukundo; uburyo abashakanye bashobora kongera kubaka icyizere n’urukundo hagati yabo; amahame afasha abashakanye kuganira neza bubakana kandi bakumvikana; gukunda no kunezeza uwo mwashakanye ndetse no gukura mu busabane bw’abantu n’Imana bibashoboza kubana neza mu muryango.

Abazacyitabira kandi bazanasangizwa ubuhamya bw’uko Imana isana urushako, ikongera ikabyutsa urukundo rugakomera kuko muri yo hari ibyiringiro byo kongera kubaka neza.

Biteganyijwe ko abazacyitabira bazasangizanya ubunararibonye mu rukundo, imbogamizi bahuriyemo na zo, uko bazikemuye n’ibyiza bahuye na byo.

Ku wa Gatanu, tariki 24 Ugushyingo 2023 hateguwe isangira ry’abakundanye (Romantic Dinner) mu gihe ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2023 hazasezeranywa imiryango yabanaga itarasezeranye.

Umuyobozi wa Fathers’ Union, James Kazubwenge, yasabye abashakanye kugendera mu mugambi w’Imana, kunezezanya muri byose no gufatanya n’urubyaro rubakomokaho kuramya Imana no gukomeza amahame yayo.

Pasiteri Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yasabye abashakanye guhindura byinshi mu rushako kuko muri iyi minsi umuryango wibasiwe kandi Imana yifuza ko ubumana bwayo buyigaragarizamo.

Yakomeje avuga ko itorero rizakomeza gushyira imbaraga mu bintu byose byateza imbere Umuryango.

Abitabiriye igiterane ku munsi wa mbere, bigishijwe na Rev. Dr. Canon Antoine Rutayisire. Yavuze ko Imana ishobora kurema urugo rutariho rukongera rukabaho kuko ishobora no kuzura n’ibyapfuye.

Yagaragaje ko abagabo n’abagore bakwiye kubanza kumenya ishingano zabo mu kubaka ingo nziza n’umubano wo mu mucyo kuko iyo icyaha cyinjiye mu muryango usenyuka.

Ati “Abakirisitu bakwiye kugendera ku mabwiriza ya Yesu. Abashakanye babana mu bwumvikane kandi buzuzanya birinda imyumvire idakwiriye yo gutungana intoki. Kubaka urugo bisaba kurwitaho, umugabo n’umugore babana basangira byose kugira ngo Imana ibahe umugisha.’’

Rev Rutayisire yavuze ko kongera kubaka ingo zasenyutse bishoboka mu gihe abashakanye bemeye kumvira ijambo ry’Imana.

Ati “Abubatse ntibakwiye kugenda nk’abapagani, bakwiye kwirinda ubusambanyi, ubutinganyi, ibinyoma, iby’isoni nke, ibinyoma, uburakari n’umujinya n’intonganya. Bakwiye kurangwa no kubabarirana no kugendera mu rukundo.’’

Ku munsi wa kabiri, Rev Rutayisire yabwiye abitabiriye igiterane kubaka umuco wo kwihana, kwihanganirana, kugirirana icyizere no kubabarirana.

Yasabye abitabiriye kurema ingo nziza zidasharira aho abana bazakurira neza, abashakanye bakirinda icyatuma habaho amakimbirane.

Rev Rutayisire yasabye abashakanye kwirinda icyahungabanya umubano wabo

Umuyobozi wa Fathers’ Union, James Kazubwenge, yasabye abashakanye kugendera mu mugambi w’Imana

Pasiteri Habyarimana Désire n’umugore we Kiyange Adda Darlène

Pasiteri Mukuru wa EAR Paruwasi Remera, Rev. Emmanuel Karegyesa, yasabye abashakanye kubakira ku nkingi z’Uwiteka

Abitabira ibi bitaramo bataha banyuzwe

Pasiteri Habyarimana Désire n’umugore we Kiyange Adda Darlène bitabiriye iki giterane cy’abashakanye muri EAR

Wari umwanya mwiza wo kuramya no guhimbaza Imana

Amafoto: EAR Remera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *