Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ntukice: Menya igisobanuro cy’amategeko 10 y’Imana nicyo avuze ku bakristo ba none-Rev.Nzabonimpa Canisius(Part 5)

iki gihugu cyose kigira amategeko akigenga kandi yose aba ashamikiye kw’itegeko ryacyo.N’igihugu cy’ijuru abemera Imana muri Kristo Yesu bazabamo kigira amategeko yacyo, si ugupfa kugenda uko umuntu yishakiye.

Akaba ari byiza ko abakristo bakongera kwibutswa ibijyanye n’amategeko agenga igihugu cy’ijuru, kuko usanga muri iyi minsi abantu benshi bitwaza ko turi mu gihe cy’ubuntu, igihe cy’imbabazi maze umwanzi akabariganya.

Ibikubiye muri iyi nyandiko bigaragara mu gitabo cyanditswe na nyakwigendera Rev.Nzabonimpa Canesius, akaba yari umu Pasiteri mu itorero ADEPR Rwanda.

Mu gitabo cye yasize yanditse nubwo yarataragishyira hanze, akaba ari igitabo yise ”Amategeko icumi y’Imana”, aho muri iki gitabo agaragaza ko nubwo turi mu gihe cy’ubuntu bwa Yesu Kristo, ariko ko hari icyo amategeko agomba kutwigisha kugira turusheho kugendera mu bushake bw’Imana.

Muri iyi nkuru tuzabagezaho buri tegeko ryose mu mategeko Imana yahaye Mose ku musozi Sinayi, gusa tubibutseko amategeko Imana yahaye Abisilayeri atari icumi gusa ahubwo arenga 600 gusa twe tuzibanda ku mategeko icumi gusa.

Uwiteka amaze gukura aba Isirayeli mu gihugu cya Egiputa bageze munsi y’umusozi wa Sinayi, yahamagaye Mose ngo azamuke uwo musozi amarana nayo iminsi 40 n’amajoro , ari naho yamuhereye amategeko.Kuva(20:3-17).

Aya mategeko uko ari icumi niyo tugiye kwiga itegeko kurindi kugirango turusheho gusobanukirwa neza imibanire yacu n’Imana.Aya mategeko akaba agizwe n’imigabane 2 y’ingenzi.Umugabane wa mbere ugizwe n’amategeko 4 atwigisha imibanire y’abantu n’Imana ubwayo, naho umugabane wa kabiri ugizwe n’amategeko 6 ukatwigisha imibanire y’abantu na bagenzi babo

5.Ntukice

Ubwo Umwami Yesu yatangaga ubusobanuro kuri iri tegeko yerekanye ko kwica umuntu atari ukumusogota gusa, ahubwo ko n’uwifurizaza undi ibyago, akamutuka ibitutsi, uwo aba ari umwicanyi(“Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza.’, Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese urakarira mwene se akwiriye guhanwa n’abacamanza, uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko, uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu muriro w’i Gehinomu Mat 5:21;22).

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro ritwereka ko ikiremwa muntu gikomeye ku buryo ntawari ukwiriye guhangara kukica kuko umutu yaremwe mw’ishusho y’Imana.

Akaba ariyo mpamvu abantu benshi bazagongwa n’iri tegeko batangare bisanze mu bicanyi kandi barihumurizaga ngo ntibigeze bica, nyamara abagiye bavanamo inda ku bushake, abangije insoro ngo zitavuka, bakoresheje ibyo aribyo byose, abagiye baroga cyangwa barogesha abandi, kabone nubwo abarozwe batapfuye, n’ibindi bisa bityo abo bose bariho amaraso y’abantu.

Abandi bicisha indimi zabo kuburyo amagambo yabo yishe abantu uruhagaze, bakamukoresha izo ndimi bagambanira abandi bityo urwangano rwo mu mutima narwo ruhinduka ubwicanyi imbere y’izatubaza ibyo twakoze.

Buri wese rero arebane ubushishozi ko nta mbuto y’ubwicanyi igaragara muri we kuko n’uwanga mugenzi ni umwicanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *