Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

NTUMPEHO_Theo Bosebabireba yasohoye indirimbo ikurira inzira ku murima abagifite Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Theo Bosebabireba umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze indirimbo yise ‘Ntumpeho’ ikubiyemo ubutumwa bushishikariza abantu kwima amatwi abafite ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu b’ingeri zitandukanye zirimo n’ubuhanzi bagenera abantu ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Kurwanya abagifite ipfobya n’ingengabitekerezo byayo, no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Mu bahanzi, Uwiringiyimana Theogene uzwi nka Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo yise ‘NTUMPEHO’ yumvikanamo amagambo agaragaza ububi bwa Jenoside akanihaniza uwaba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Theo Bosebabireba ni umuhanzi ukunzwe na benshi.

Umwe mu mironko yayo ugira uti “Niba upfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Sindimo Ntumpeho, Niba ufite ingengabitekerezo yayo, sindimo Ntumpeho. Wasanga uhishira n’abayikoze, nge sindimo, Ntumpeho.”

Theo Bosebabireba ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kubera indirimbo zasannye imitima ya benshi yagiye akora mu bihe bitandukanye.

Reba amashusho y’indirimbo ‘NTUMPEHO’ ya Theo Bosebabireba:

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *