Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 30,Amadini n’amatorero bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku Rwanda n’Abanyarwanda ari no muri ubwo buryo itorero ADEPR ryatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse iyi Jenoside.
Babinyujije kurubuga rwobo rwa X ,itorero ADEPR ryatangajeko ryifatanije n’abanyarwanda bose kwibuka ku nshuro ya 30 Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.
Bagize bati:”Itorero rikomeje urugendo rwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwuzuye hifashishijwe Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo. Twibuke Twiyubaka”.
Umwaka ushize ubwo Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 mu rurembo rw’umujyi wa Kigali mw’ijambo yagejeje kubari bitabiriye yavuze ko kwibuka ari umwanya wo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abahungiye ku nsengero.
Icyo gihe yagize ati “Mu bintu bitubabaza cyane ni uko byageze igihe bamwe mu bari abashumba n’abakirisitu bagatakaza umutima wa gishumba, ubumuntu n’ubukirisitu kandi ibyo uyu munsi dukwiye kubyigiraho mu ngamba zo guhindura no kubaka umukirisitu n’Umunyarwanda ukenewe.
Itorero ADEPR ni rimwe mu matorero akora ibikorwa byinshi bijyanye no kuremera abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 aho buri mwaka baba bateguye ingengo y’imari ihagije yo gukora ibi bikorwa hirya no hino mu matorero n’ama Paruwasi n’indembo ndetse no kurwego rw’igihugu.
Bimwe mu bikorwa bibandaho harimo nko gusanira no kubakira abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994,Kuboroza inka,amahugurwa kurubyiruko,Gusura inzibutso zitandukanye n’ibindi byinshi bitandukanye tutashidikanya ko nuyu mwaka tuzabona ibisa nabyo.
Dufashe nk’urugero rw’ibikorwa ADEPR yakoze mu kwibuka Jenocide umwaka ushize,aha yagabiye imiryango itatu inka n’andi matungo magufi
Imwe mu nzu z’abarokotse Jenoside yatashywe muri iki gikorwa cyo kwibuka umwaka ushize