Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Igikomere ntikimarwaho n’iminsi cyomorwa no guhabwa ibyiringiro bishya-Ubutumwa bwa Apostle Josua Masasu.

Umushumba mukuru w’Amatorero y’isanamitima (Restoration Church) Apostle Ndagijimana Joshua Masasu yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, aho yavuze ko imyaka 30 ishize Jenoside ibaye yabaye iyo kwiyerekana kw’Imana ku banyarwanda.

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi yose bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, abantu b’ingeri zitandukanye muri Gospel cyane cyane abayobozi b’amadini n’amatorero bagenera abantu ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abarokotse iyi Jenocide,Kurwanya abagifite ipfobya n’ingengabitekerezo byayo, no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Abinyujije mu butumwa yahaye abakristo bo muri Restoration Church ya Masoro n’Abanyarwanda muri rusange Apostle Ndagijimana Joshua Masasu umushumba mukuru w’iri torero, yifashishije ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ko nubwo igiti cyatemwa cyongera kigashibuka kikera imbuto, bityo ko uwarokotse wese adakwiye guheranwa n’umwijima cyangwa ngo yibuke asenyuka ahubwo akwiye gukomera no kwibuka yiyubaka.

Umushumba mukuru w’Amatorero y’isanamitima (Restoration Church) Apostle Ndagijimana Joshua Masasu yatanze ubutumwa bw’ihumure ku banyarwanda

Yagize ati:”Twibuke tudasenyuka, Twibuke dukomezanya, Twibuke twiyubaka kuko turemera ko ntabapfira gushira,” Yakomeje ati”Abantu baca mu bikomeye ariko iyo bagize Imana bakagira ubacumbagiza akabakomeza barakomera, Rero ndashaka kubabwira ko uyu Mwami wacu Yesu kristo niwe gusa mwacana mu muriro ntushye ukambuka hakurya ugifite kubaho”.

Uyu mushumba kandi yavuze ko mu myaka mirongo itatu ishize, Imana ariyo yahumurije abantu anabibutsa ko ariyo ibaremera ibyiringiro bishya binyuze muri Kristo Yesu.

Aha yagize ati:”Imana ny’irihumure ryose niyo ishobora kongera kurema bushya kandi ikabaremera ihumure, imyaka mirongo itatu ni myinshi cyane ariko na none urebye si myinshi cyane kubera ko igikomere ntikimarwaho n’iminsi ahubwo igikomere cyomorwa no guhabwa ibyiringiro bishya bikomeye.”

Apostle Ndagijimana Joshua Masasu yashoje asaba uwaba warabashije komorwa n’Imana cyangwa akagira indi ntambwe ageraho ko akwiye gufasha mu komora abandi kuko nubwo abantu baca mu byago ariko batajanjagurika icyarimwe.

Ati”Namwe rero mwashoboye komorwa n’Imana, mukagira n’indi ntambwe mugeraho, turabasaba ngo dufatanye hamwe rwose twomore abandi.”

Itorero ry’isanamitima (Restoration Church) ryabayeho nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rifite intego yo gukurikirana mu buryo burambye abagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi bagifite ibikomere.

Iri torero rigira uruhare rukomeye mu komora imitima y’abarokotse Jenocide ndetse no muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda rikora ibikorwa byo gusura no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside n’abagizwe imfubyi nayo cyangwa abasigaye ari inshike aho usanga mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka itorero ribaba hafi mu buryo buhoraho, bakabona umuryango ubabera nk’uwabo mu buryo bw’umubiri bakababa hafi, bakajya inama, bakababera nk’ababyeyi cyangwa abavandimwe.

Muri aya Materaniro yo kucyumweru Taliki ya 07 Mata 2024 niho Apostle Masasu yatangiye ubu butumwa:

Apostle Ndagijimana Joshua Masasu n’umufasha we Pastor Lydia Masasu bakora ibikorwa by’indashyikirwa mw’isanamitima ry’abanyarwanda cyane Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *