Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba-Ev.Mugisha

Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.(2 Abakorinto 4:7).

Aya ni amagambo ari muri bibiliya atwibutsa ko dukwiye guhora duca bugufi imbere y’abantu ndetse n’imbere y’Imana kuko tumeze nk’inzabya zibumba.

Urwabya ubundi ni igikoresho gikoze mu ibumba, aho kifashishwaga kera mu guteka ibintu bitandukanye.

Kubera ko urwabya ruba rukoze mu ibumba barigengeseraga cyane kuko iyo rwagucikaga rukikubita hasi rwahitaga rumeneka, ibyo nibyo byatumaga rero barusigasira cyane bakarurinda ikintu cyose cyaruhutaza.

Imana nayo rero hano iri kutwibutsa ko tumeze nkizo nzabya zibumba, ko dukwiye guhora twigengesera mu mibereho yacu ya buri munsi, ndetse duca bugufi mu byo dukora kugira ngo tudahungabanya izo nzabya.

Ubundi iyo witegereje neza ukareba ikiremwamuntu, usanga ikintu cy’agaciro dufite ari umwuka w’Imana yaduhumekeyemo, tukaba tuzi kumenya ikintu runaka, gutekereza, tugahitamo kandi tukabikora mu mudendezo usesuye.

Mu rusobe rw’inyamaswa mwene muntu ni umunyantege nke cyane ku buryo udashobora guhita ubyumva neza ariko ndaguha ingeri ntoya. Mu nyamaswa zirama umuntu ntaza no muri eshanu za mbere; mu nyamaswa zizi kwiruka umuntu araciriritse cyane, ku buryo ufashe Ussain Bolt tuvuga ko ari we muntu wa mbere ku isi uzi kwiruka, umufashe agasiganwa n’akana k’igisamagwe kamaze imyaka ibiri gusa, kamuzenguruka inshuro eshanu ku muvuduko akoresha yiruka muri metero ijana.

Mu nyamaswa zizi kwirwanaho hadakoreshejwe intwaro umuntu naho ari hasi cyane, iyo bigeze ku rupfu ho n’ibindi bindi kuko umuntu ari mu nyamaswa zicwa n’utuntu duciriritse cyane, ku buryo uba wari kumwe n’umuntu mukanya gato bakakubwira ngo runaka arasitaye arapfa. izo ni zimwe mu ngero nto muri nyinshi cyane zikwereka ko umuntu usibye wa mwuka w’Imana uturimo ariko ubundi mwene muntu ntacyo yakabaye aricyo.

Bijya bintangaza cyane iyo ubonye umuntu runaka kubera icyubahiro afite, cyangwa ubutunzi yifata agasuzugura cyangwa agatuka abantu bagenzi be, rimwe na rimwe akababwira ko ntacyo bamaze ndetse ko nta gaciro bafite. nyamara aba yirengagije ko nawe ari urwabya rurimo ubusa, kuko isaha n’isaha ny’iri urwabya iyo akuyemo umwuka yaruhumekeyemo rwa rwabya rusigara ari ubusa tukajya kurushyingura mu gitaka.

Naritegereje nsanga izingiro ryibyaha dukora ibyinshi bishingiye kukutibuka ko igihe icyo aricyo cyose twapfa.

Impamvu mvuze ibi nuko abantu benshi muri ubu buzima iyo bari mu bihe bya nyuma by’ubuzima wenda bazahajwe n’uburwayi, nibwo bashaka gukosora amakosa bakoze, abandi barigengesera cyane ugasanga nibwo bari gushaka guca bugufi; kubaha Imana ndetse n’abantu nyamara igihe cyagiye, ku buryo rimwe na rimwe hari nubwo iyo umuntu ari gukora ibikorwa by’ubugiraneza atari asanzwe azwiho, abantu bavuga ko ashobora kuba agiye gupfa.

Nyamara umuremyi we adusaba guhora twicisha bugufi ndetse dukiranuka, kuko urwabya isaha n’isaha ruba rwameneka burya.

Imana iteka ihora itwibutsa guca bugufi ariko iki ni ikizami gitsinda benshi, kuko mwene muntu uko azamuka niko rimwe na rimwe yumva ko atandukanye n’abantu batari mu rwego rumwe, ibyo bikamutera ubwibone yabivuga cyangwa ntabivuge, ariko niba wowe iyo ndwara itarakugeraho, nuzajya wumva mwene ibyo bitekerezo bije ujye wibuka ko uri urwabya ibyo bigutere guca bugufi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *