Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ntugasambane: Menya igisobanuro cy’amategeko 10 y’Imana nicyo avuze ku bakristo ba none-Rev.Nzabonimpa Canisius(Part 6)

Igihugu cyose kigira amategeko akigenga kandi yose aba ashamikiye kw’itegeko ryacyo.N’igihugu cy’ijuru abemera Imana muri Kristo Yesu bazabamo kigira amategeko yacyo, si ugupfa kugenda uko umuntu yishakiye.

Akaba ari byiza ko abakristo bakongera kwibutswa ibijyanye n’amategeko agenga igihugu cy’ijuru, kuko usanga muri iyi minsi abantu benshi bitwaza ko turi mu gihe cy’ubuntu, igihe cy’imbabazi maze umwanzi akabariganya.

Ibikubiye muri iyi nyandiko bigaragara mu gitabo cyanditswe na nyakwigendera Rev.Nzabonimpa Canesius, akaba yari umu Pasiteri mu itorero ADEPR Rwanda.

Mu gitabo cye yasize yanditse nubwo yarataragishyira hanze, akaba ari igitabo yise ”Amategeko icumi y’Imana”, aho muri iki gitabo agaragaza ko nubwo turi mu gihe cy’ubuntu bwa Yesu Kristo, ariko ko hari icyo amategeko agomba kutwigisha kugira turusheho kugendera mu bushake bw’Imana.

Muri iyi nkuru tuzabagezaho buri tegeko ryose mu mategeko Imana yahaye Mose ku musozi Sinayi, gusa tubibutseko amategeko Imana yahaye Abisilayeri atari icumi gusa ahubwo arenga 600 gusa twe tuzibanda ku mategeko icumi gusa.

Uwiteka amaze gukura aba Isirayeli mu gihugu cya Egiputa bageze munsi y’umusozi wa Sinayi, yahamagaye Mose ngo azamuke uwo musozi amarana nayo iminsi 40 n’amajoro , ari naho yamuhereye amategeko.Kuva(20:3-17).

Aya mategeko uko ari icumi niyo tugiye kwiga itegeko kurindi kugirango turusheho gusobanukirwa neza imibanire yacu n’Imana.Aya mategeko akaba agizwe n’imigabane 2 y’ingenzi.Umugabane wa mbere ugizwe n’amategeko 4 atwigisha imibanire y’abantu n’Imana ubwayo, naho umugabane wa kabiri ugizwe n’amategeko 6 ukatwigisha imibanire y’abantu na bagenzi babo.

6.Ntugasambane

Nkuko twabivuze haruguru, ko Yesu yatanze ubusobanuro ku mategeko kugirango abantu bashobore gusobanukirwa neza uko buri tegeko ryubahirizwa. Ubwo rero yasobanuraga iri tegeko yaravuze ati”“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’ Jyeweho ndababwira yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we”.

Nukomeza ugasoma uageza kuri 30 urabona ko abantu bashobora gusambanisha amaso; amaboko, ibitekerezo, bityo n’izindi ngingo. Ibyo biratwigisha ko abantu bagendana ubusambanyi bwo mu bitekerezo, mu kwifuza no kurarikira, abandi nabo bagasambana mu magambo ateye isoni bavuga.

Mu busambanyi hakorerwamo ubugome bwinshi bwo kugomera Imana n’abantu. Hari ubusambanyi busanzwe hagati y’umugabo n’umugore utari uwe, umuhungu cyangwa umukobwa, mbega imibonano mpuzabitsina yose ikozwe hanze ya mariage cyangwa mbere yo gushyingirwa ni ubusambanyi.

Ariko ubu hadutse ubusambanyi twise ubugome, amahano, buri kurushaho kwiyongera muri ibi bihe by’imperuka. Abagabo bari kuryamana n’abandi bagabo, abagore n’abandi bagore, aribyo byitwa ubutinganyi(omosexualite). Abandi bari kuryamana n’inyamaswa, amatungo, ibipupe, amarobo, hiyongereyeho n’uburyo bwo kwikinisha nabwo bumaze gufata indi ntera yo kononekara kw’ikiremwamuntu.

Ibyo byose abantu bakora, ijambo ry’Imana ritubwirako bibatera ingaruka zijyanye nuko kuyoba kwabo, aribyo ndetse n’umukozi w’Imana Pawulo yise ibikorwa by’ubugoryi.Abar(1:24-27).

Iki cyaha cy’ubusambanyi nubwo kizajyana abantu benshi muri gihenomu ariko kandi kigira n’ingaruka nyinshi abagikora bahura nazo bakiri muri uyu mubiri, zimwe muri izo ngaruka nyinshi abagikora bahura nazo bakiri muri uyu mubiri, zimwe muri izo ngaruka ni izi zikurikira.

1.Kwitakariza ikizere wari wifiteho, no gutakaza ikizere abandi bari bagufitiye

2.Abasore benshi kirabangaza cyangwa kikabakururira mu nzu y’imbohe no mubindi bihano bikarishye

3.Ingo nyinshi kirazisenya, zikabura amahoro, abagabo benshi bafatiwe mu cyuho bagacibwa akayabo k’amafaranga yakagombye gufasha imiryango yabo usibye ko hari n’abayatanga ubwabo bayamarira mu busambanyi.

Hari nabo gica mungo zabo bakajya birirwa babundabunda hirya no hino kubera gutinya ingaruka zibategereje, kubera ko basambanyije abana bigeze naho basambanya abana bibyariye.

4.Abagore benshi, cyane abibanye, kibongerera ingorane zo kubyara abana batagira kirera kandi bikazana amakimbirane mu miryango hagati y’abana b’amaharakubiri, ariko hari n’abafite abagabo usanga babaca inyuma bikabakururira ingorane zikomeye harimo no gusenyuka burundu kw’ingo zabo.

5.Abana b’abakobwa baterwa inda zitateganyijwe bikabazanira ipfunwe kuburyo abenshi bagerageza kuzivanamo, bakaba bakuriramo no gupfa cyangwa gushyirwa munzu y’imbohe. Abana b’inzirakarengane ugasanga bajugunywa mu misarani n’ahandi.

6.Indwara bandurira muri cyo cyaha nabyo ntibigira akagero, twavuga imitezi, imisuha, mburugu, sida hakiyongeraho no kwicwa kubafatiwe mungo z’abandi.

Izo ngorane zosen’izindi nyinshi tutavuze ziterwa n’ubusambanyi nizo zateye Pawulo kuvuga ngo”Muzibukire gusambana. Ibindi byaha byose umuntu akora bikorerwa inyuma y’umubiri, ariko usambana aba akoze icyaha cyo mu mubiri we”.

Ibyo bisobanura ko usambana aba yangiza umubiri we, kuko bishobora kumusigira ubwandu buzamwomaho nanyuma yo gukizwa. Noneho hirya y’ibyo byose hari n’igihano cy’Imana kibategereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *