Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Bishop Dr.Masengo Fidele atangiranye Ukwezi Inkuru y’ihumure abwira abizera ko Bigishoboka

BIRACYASHOBOKA: INKURU NZIZA NGUTUYE KUYA 1/12/ 2023

Luka 1:37- kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

Iyo nibutse ibyo nibwiraga ko bidashoboka ariko byabaye, bintera kumva ko n’ibyo mbona none ko bidashoboka kuzaba bizaba nta kabuza.

Nasanze ntunze amagambo ijuru ritazi kd ridakoresha. Muri ayo magambo hari irivuga ngo Ntibishoboka.

Ijambo ntibishoboka ryishe ubuzima bwa benshi, ryabase benshi ribaremera inshusho itariyo y’Imana.

Ndibuka abantu barenga 3 bambwiye muri 2004 ko mu myaka mike yari imbere Imana igiye kunkoresha mu Ivugabutumwa no gutangira amatorero. Ayo magambo ntabwo nayahinyuye kubera ko nanjye ubwanjye nari mfite icyo mbiziho ariko nibajije cyane inzira bizanyuramo ndayibura!

Ikosa rikomeye dukora n’ugushakira umugambi w’Imana inzira. Nicyo kibazo Mariya yagize. Luka 1:34- Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?”
Nyamara wibuke ko iyasezeranije atari umuntu kandi ko mu Bumana hataba ijambo rivuga ngo “Ntibishoboka” nta n’ubwo haba ikibazo cyo “Gushaka inzira bizanyuramo”.

Ibibazo wibaza ngo bishoboka gute? Ngo byazanyurahe? Ngo ryari? s’ibyawe. Izere ko iyasezeranije izasohora kuko nta jambo Imana ivuga ngo rihere!

Uku kwezi kukuzanire ibisigaye mu masezerano yose Imana yakugeneye muri 2023 bitarakugeraho. Ikuremere amashimwe.

Mugire ukwezi kwiza kwa December mwese!

©️📩You can access all my daily devotions at my below Facebook page: Bishop Dr. Fidele Masengo”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *