Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Ngoma:Ev.Dana Morey yahatangije igiterane gikomeye yizeza abaho ko Imirimo Imana igiye kuhakora izamenyekanisha akarere (AMAFOTO)

Evangeliste Dana Morey yasabye imbaga y’abaturage b’akarere ka Ngoma mu murenge wa Sake kuzamura Kwizera kwabo maze bakazirebera Imirimo ikomeye Imana izakorera muri aka gace.

Ibi yabivuze kuwa 4 taliki 14/Werurwe/2024 ubwo yatangizaga igiterane cy’ivugabutumwa n’ibitangaza kizamara iminsi 4 kibera mu Karere ka Ngoma mu murenge wa Sake.


Iki giterane cyateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa wa ALN (a Light to the Nations) uyobowe na Evangeliste Dana Morey wo mu gihugu cya Amerika. Uyu muryango usanzwe utegura ibiterane nk’ibi mu bice bitandukanye by’isi birimo n’u Rwanda aho mu minsi ishize wakoreye igiterane nk’icyi mu Karere ka Kirehe.

Ev.Dana Morey ku munsi wa mbere w’igiterane Ingoma muri Sake yabwiye uruvunganzoka rw’abitabiriye ko Imana izabakorera ibitangaza bizamenyekanisha akarere


Ku munsi wa mbere w’icyi giterane Evangeliste Dana Morey yabwiye Abaturage b’I Sake ko yarafite amatsiko n’ubwuzu bwinshi bwo kubabona dore ko yari amaze amezi abiri yitegura iki giterane, yababwiye kandi ko kuza hano muri Sake byari mu mugambi w’Imana kuko ari yo yahamuyoboye.


Yakomeje avuga ko iki cyumweru kigiye kuba icyumweru cyidasanzwe ku baturage ba Sake ndetse ko Imana ibafiteho umugambi munini. Yagize ati “Imana ibafiteho gahunda ngari cyane kandi icyi cyumweru kizaba ikidasanzwe ku miryango yanyu no mu kazi kanyu, Imana igiye gukora umurirmo abo mu murenge wa Sake n’abo mu karere ka Ngoma bazavuga igihe kirekire.”


Dana Morey kandi yashimiye Ubuyobozi bw’Iguhugu cy’u Rwanda by’umwihariko Umuyobozi wa Karere ka Ngoma Madame NIYONAGIRA Nathalie (Wari uri no muri iki giterane) wabahaye ikaze muri kano karere kugira ngo bageze inkuru nziza ya Yesu ku bantu bose.

Ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abaturage bari mu kibuga cya Sake, Madame NIYONAGIRA Nathalie umuyobozi wa karere ka Ngoma yababwiye ko nibazumvira icyo Imana izababwira muri iki giterane bazaba abaturage beza hano ku isi binabaheshe kuzaba abaturage b’Ijuru.

Iki giterane cyatangiye Taliki 14/Werurwe/2024 kizasozwa ku cyumweru Taliki 17/Werurwe/2024, aho kizagaragaramo ibikorwa bitandukanye birimo Ijambo ry’Imana rikangurira abantu kuza kuri Yesu, Gusengera abarwayi n’amahugurwa y’abizera azabafasha gukomera mu Gakiza, hazabamo kandi Tombola aho abazajya bitabira bashobora gutsindira Moto, igare, Inka,Television na Telephone.

Iki giterane ku munsi wacyo wa mbere cy’itabviriwe n’abasaga ibihumbi mirongo ine bataramirwa na Rose Muhando na Theo Bosebabireba bafatanije n’amakorali yo muri aka gace

Ev.Dr.Dana Morey uhagarariye ALN kw’isi ari kumwe na Pastor Dr.Ian Tumusime uhagarariye uyu muryango muri Afrika
Ku munsi wa mbere w’iki giterane abantu batangiye kwihana ibyaha no gukira indwara z’umubiri no gutombora byose biri kugendana

Ev.Dr.Dana Morey yijeje ab’i Ngoma ko muri iyi minsi 4 Imana izabakorera ibitangaza bikamamara bikanamenyekanisha akarere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *