Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Diyosezi ya Gikongoro yapfushije Umupadiri

Padiri Peter Balikuddembe wakoreraga ubutumwa muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Werurwe 2024, azize uburwayi.

Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana

Ni mu itangazo ryo kubika, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Céléstin Hakizimana yanditse yihanganisha Abapadiri, Abihayimana, Abakirisitu n’abavandimwe ba Nyakwigendera, ribika Padiri Peter Balikuddembe witabye Imana mu gitondo cyo ku wa kane azize uburwayi.

Nk’uko bigaragara muri iryo tangazo, imihango yo kumuherekeza izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2024, aho izabimburirwa n’igitambo cya Misa yo kumusabira, izaturirwa muri Katedrali ya Gikongoro, guhera saa tanu za mu gitondo.

Uwo Mupadiri wari umwe mu bageze mu zabukuru, yakoreye ubutumwa muri Paruwasi zitandukanye, by’umwihariko abimburira abandi kuyobora Paruwasi Mushubi kuva ku itariki 18 Nzeri 1998, nyuma y’uko iyo Paruwasi yari yarashinzwe ariko imara igihe itagira Umupadiri uyibamo, akenshi abakirisitu bagafashwa n’abafaratiri iyo babaga baje mu biruhuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *