Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Papa Francis yirukanye Musenyeri bapfa y’u ko arwanya Abatinganyi

Joseph Strickland, wari umushumba wa Diyosezi ya Tyler muri Leta ya Texas muri Amerika, yakuwe kuri uwo mwanya na Papa Francis nyuma y’igihe anenga politiki za Papa zirimo korohera abaryamana bahuje ibitsina.

Kiliziya Gatolika yatangaje ko Musenyeri Joseph Strickland yasimbujwe Joe Vásquez. Ntabwo hatangajwe icyatumye Strickland asimbuzwa ariko muri Kamena uyu mwaka, hari intumwa Papa yohereje muri iyo diyosezi kureba uko byifashe.

Bivugwa ko Musenyeri Strickland yasabwe kwegura kuko imikorere ye itari ihuye n’ibyifuzo bya Papa, undi arabyanga. Nyuma yo kwanga kwegura, Papa yafashe umwanzuro wo kumukuraho.

Mu bihe bitandukanye Strickland yagiye yumvikana anenga Papa Francis, akagaragaza ko ibikorwa bye byo guha ikaze abaryamana bahuje ibitsina bihabanye n’inyigisho za Kiliziya.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Papa yavuze ko kuba umuntu yaryamana n’uwo bahuje igitsina atari icyaha. Ni amagambo atarashimishije abayoboke ba Kiliziya cyane cyane abagendera ku mahame yayo ya kera.

Muri Kanama uyu mwaka Papa Francis yanenze bamwe mu bihayimana avuga ko bafite imyumvire icuramye, ishingira ku marangamutima aho gushingira ku nyurabwenge no kugendana n’ibihe.

Musenyeri Joseph Strickland ni umwe mu barwanyaga politiki ya Papa yo kwemera abaryamana bahuje ibitsina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *