Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Meddy yinginze Imana ngo izabe hafi urugo rwa The Ben na Pamela

Kuwa Gatanu tariki 15 Ukuboza nibwo The Ben yasabye anakwa Pamela mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare.

Umuhanzi Meddy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye The Ben wasabye akanakwa Uwicyeza Pamela bamaze imyaka ine bakundana.

Abinyujije kuri Instagram, Meddy yabwiye The Ben ko atewe ishema no kuba yateye intambwe yo gushinga urugo.

Meddy kandi yasabiye umugisha urugo rwa The Ben na Pamela, ababwira ko ari isomo ku bandi kandi ko badakwiye kwibagirwa ko urukundo rwabo rukwiye kugeza ubuziraherezo.

Yagize ati “Imana irinde ubumwe bwanyu, Kristu Yesu ababere ipfundo ry’urukundo rwanyu. Mwembi mukunzwe na benshi kandi muzabere icyitegererezo benshi mu rungano.”

Yakomeje agira ati “Uru rukundo ni urwa burundu, ntimuzabyibagirwe.” Nyuma y’umwanya muto Meddy abinyujije kuri Instagram Story yongeye kwibutsa The Ben ko amwishimiye.

Ati “Komeza urabagirane muvandimwe, ndakwishimiye cyane.”

IGIHE dukesha iyi nkuru yamenye ko Meddy ari mu byamamare byitezwe mu muhango wo Gusezerana Imbere y’Imana ndetse n’Ibirori byo kwakira abitabiriye uzaba tariki 23 Ukuboza 2023 muri Kigali Convention Centre.

Nyuma yo Gusaba no Gukwa, The Ben yashyize hanze indirimbo “Ni Forever” yakoreye umugore we Pamela.

REBA INDIRIMBO NSHYA THE BEN YISE NI FOREVER YAKORESHEJEMO UMUGORE WE:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *