Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Magnifique Uwineza uririmba indirimbo zo kuramya no Guhimbaza Imana yasohoye “Nainua macho “Ashimira Imana

Kuramya no guhimbaza Imana bikunze kuba umuhamagaro wa benshi babishimangirisha ibikorwa bitundakunyanye batanga ubutumwa bw’ihumure,Aho bamwe bahitamo guhanga indirimbo zihimbaza Imana . 

Umuhanzi Magnifique Uwineza Matabishi umaze imyaka isaga 20 atangaza ubutumwa bwiza yifashishije indirimbo zitandukanye,  akaza gutangira gukora indirimbo ze kugiti cye kuva umwaka ushize wa 2023, mukiganiro ya giranye na rubanda dukesha iyi nkuru yatangaje ko gukorera Imana ntagihombo cyirimo, nacyane ko ashimangira ko   guhanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ari Imana yamuhamagariye kubikora.

Muri iyi myaka amaze akora umurimo w’agakiza amaze gushyira hanze imizingo Igera kuri 4 (albums) harimo nka Usilie iri mururimi rw’igiswahili bisobanuye wirira.

Magnifique Uwineza usanzwe utuye muri America aherutse gushyira hanze indirimbo yise Nainua macho bisobanuye ‘ndamburira amaso’  Avuga ko yakomoye muri bibiliya by’umwihariko zaburi ya 121. Aho bavuga amazamuka bati” Amaso nyahanze impinga y’imisozi”. Iyindirimbo akaba yarayifatanyije na Annoint Amani, Nawe akemezako Ari ubushake bw’Imana bwatumye bahura.

Magnifique yasoje yibutsa abantu ko bagomba gusenga Imana igihe cyose kuko ariyo mugenga w’ibihe,bakwirakwiza ubutumwa bwiza,ndetse banakunda ibihangano bye.

Kanda hano urebe indirimbo Nainua macho ya Magnifique yafatanyije na Annoint Amani 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *