Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kenya: Pasiteri yiyamye inkumi mu rusengero ziza Zambaye Mini, ababwira ko baba baje ku murangaza

Pasiteri witwa Ezekiel Odero, ubwo yari mu materaniro kuri iki cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, yirukanye mu rusengero inkumi yari yaje yambaye impenure zizwi nka Mini, maze amusaba kujya guhindura iyo jipo kuko ngo yaje ku murangaza.

Nyuma yaho hasohokeye video ndetse n’amashusho yerekana Pasiteri Ezekiel Odero asohora uwo mukobwa mu rusengero ngo ajye guhindura imyenda bitewe nuko ngo yaje ku murangaza.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bahise bibaza niba uwo Pasiteri aba yaje kwigisha ijambo ry’Imana cyangwa niba nawe aba yaje kurangarira izo nkumi.

Ni mugihe hari abavuze ko abapasiteri bari mubantu bambere baciraho iteka urubanza abayoboke babo aho kubafasha.

Uwo mukobwa yahise asohoka arataha, gusa ntayandi makuru avuga ko yaba yahinduye imyenda akagaruka cyangwa se niba yahise agumayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *