Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Amashimwe kwa Rev.Prophet Erneste wimutse mu Giporoso akajya i Kibagabaga-Binjiranye iminsi 7 yo kuzenguruka Yeriko-Amafoto

Itorero rya Elayono Pentecostal Blessing Church riyobowe n’umukozi w’Imana Reverend Prophet Erneste Nyirindekwe riri mu mashimwe akomeye yo kuba bamaze kwimuka mu Giporoso aho basengeraga kuri Eglise NAZAREEN bakaba bagiye gukomereza gahunda z’itorero i Kibagabaga ndetse kuri iki cyumweru cyo kuwa 03 Werurwe 2024 bakaba bahasengeye ku Ncuro ya mbere.

Amateraniro yo kuri iki cyumweru muri iri torero rya ELAYONO Pentecostal Blessing Church yaranzwe n’amashimwe akomeye ku bakristo b’iri torero babonye aho basengera bisanzuye.

Ndetse by’umwihariko abakristo bateraniye aha i Kibagabaga bwa mbere beretswe igishushanyo mbonera cy’uburyo urusengero rwabo ruzaba rwubatse mu minsi iri imbere.

By’umwihariko kuri izi Taliki 03 Werurwe byahuriranye n’isabukuru y’umushumba Rev.Erneste nkuko yabivuze ko ariyo taliki yuzuriyeho umwuka wera bituma intero y’amashimwe yabo baririmbaga ngo “Ibi bintu ni Yesu wabikoze turanezerewe kandi Imana iraduteturuye,Iyo mw’ijuru iratwibutse kuko ntawiringiye Imana ngo imuhemukire,ntanuwayikoreye ngo akorwe n’isoni”.

Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe Umushumba mukuru w’amatorero ya ELAYONO Pentecost Blessing Church


Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe ubwo yafataga umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana yatangiye abwira abakristo ko yuzuye amashimwe kuba bimukiye i Kibagabaga gusa avugako nta byinshi afite byo kuvuga uyu munsi ko ahubwo blazavuga igihe bazaba Bari gutaha urusengero nkuko yaruberetse ku Gishushanyo mbonera.

Muri aya magambo uyu mushumba yagize ati:”Ndashima cyane abakuriye inyubako muri iri torero kuko baradufashije cyane kugira ngo aha hantu hamere hatya dutangire kuba tuhasengera dukomerezeho n’inyubako.

Ati:Umunsi uru rusengero ruzaba rwamaze kumera kuriya mwarubonye kugishushanyo mbonera tuzarutaha dufite abashyitsi benshi bazaturuka muri Amerika,Ubufaransa,Ububirigi ,Suedeen ,U budage n’ahandi hatandukanye kw’isi kandi ndababwiza ukuri ko azaba ari umunsi ukomeye cyane Kandi ntibizatinda”.

Rev.Prophete Erneste Nyirindekwe yahise atangiza amasengesho azamara icyumweru yise ayo kuzenguruka Yeriko


Uyu mushumba yaboneyeho umwanya wo kubwira abakristo ko guhera none kucyumweru taliki ya 03 Werurwe kugera kuwa 10 Werurwe 2024 atangije amasengesho yo kuzenguruka  Yeriko azajya atangira saa Kumi n’imwe z’umugoroba abantu bavuye mukazi.

Abwiriza ijambo ry’Imana uyu mushumba yabwiye abakristo umumaro wo gucungurwa kw’abari Mw’isi n’umumaro wa mwuka wera aho yifashishije ijambo ry’Imana ryanditse mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa 1:8 (Icyakora muzahabwa imbaraga umwuka wera n’abamanukira……).

Ati:Umwuka wera aduha imbaraga zo kuvuga ubutumwa dushize amanga,tudatinya kandi akaba umwigisha mwiza muri byose akanadushoboza guhangana n’iy’isi idashobotse Kandi igoye bityo buri wese akwiriye gusaba uwo mwuka ngo amuzemo amubere umujyanama n’umuyobozi mwiza.

Iri torero ku cyumweru rizajya rikora Amateraniro abiri aho mu gitondo iteraniro rya mbere rizajya ritangira saa tatu kugera saa sita n’igice(09-12h30) Noneho kuwa Kane kuva kw’isaha ya saa tanu za mu gitondo kugera saa mbiri z’umugoroba (11H00-20H00).

Igishushanyo Mbonera cy’uburyo urusengero rwa Kibagabaga ruzaba Tumeze mu minsi iri imbere
Abakristo ba ELAYONO Pentecost Church batangiye gusengera i Kibagabaga urenze kurwibutso rwaho uhita ubona urusengero

Kurikira uko Amateraniro y’uyu munsi wa mbere I Kibaganaga yagenze muri ELAYONO PENTECOST BLESSING CHURCH:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *