Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka30: Zion Temple Ntarama yibutse abazize Jenoside, abanyamadini bashishikarizwa kurwanya abakiyipfobya (Amafoto+Videwo)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwasabye abanyamadini kwigisha no gukangurira abayoboke babo gufata iya mbere mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu biranga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Mata 2024, ubwo abakristo b’Itorero Zion Temple muri Paruwasi ya Ntarama bifatanyaga n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bafasha imiryango y’abarokotse ndetse bagira n’Umugoroba wo Kwibuka wabereye ku Cyicaro cya Zion Temple Ntarama.

Umushumba wa Zion Temple Ntarama, Pasiteri Olivier Ndizeye, yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’itorero, ari igikorwa baha agaciro.

Yavuze ko bagifata nk’inshingano kuko bibafasha kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera ukundi ndetse bakanakangurira abizera gufata iya mbere mu kunga no gusana imitima y’Abanyarwanda kuko bafite urufunguzo rwo kubikora ari rwo jambo ry’Imana rikiza.

Zion Temple Ntarama yateguye igikorwa cyo kwibuka nka kimwe mu bisohoza intego yihaye yo kubana mu buzima bwa buri munsi n’abatuye aho ibarizwa, gukuraho inkuta hagati y’amadini n’abaturanyi aho usanga itorero rimeze nk’agahugu ukwako.

Ntarama ni umurenge ufite umwihariko w’amateka mabi kuko wabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego ndengakamere ndetse benshi biciwe mu rusengero aho bagakwiye gukirira bigizwemo uruhare n’abayobozi b’idini.

Yagize ati “Ni inshingano zacu rero kongera kugarura ubutumwa bw’ibyiringiro ko ibyabaye bitazongera kuba kandi no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Ijambo ry’Imana muri Yesaya 61:1-4 rivuga ko ‘Yesu yaje guhoza abarira bose no kuvura abafite imvune mu mutima’.”

Uwibambe Béatrice ufite umugabo n’abana batanu warokokeye Jenoside mu Murenge wa Ntarama yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo.

Yavuzeko mu ku wa 7 Mata 1994 ari bwo bumvise ko indege ya Perezida bayirashe, kuko bo bari bakiri bato ngo bumvaga y’uko ubwo Habyarimana wari wariyise ‘Ikinani’ apfuye amahoro agiye guhinda ariko abakuru bababwira ko bagiye gushira.

Yakomeje ati “Kuva icyo gihe twatangiye inzira y’umusaraba, dutangira kwiruka dutandukana n’imiryango mbese buri wese atangira gukiza amagara ye.”

“Nirukaga mpunga mfite inda y’amezi arindwi. Ndibuka ndi mu gishanga nari nihishemo tariki ya 11 Mata ni bwo twabonye umwe mu bagabo b’Abahutu twari tuzi dutekereza ko aje kureba imyaka ye maze mu gitondo atuzanira igitero cyo kutwica.’’

Yavuze ko aho hantu bahagotewe ndetse abicanyi batangira kwica benshi ku buryo barokotse ari babiri.

Yagize ati “Uko narokotse ni uko nishushanyije n’intumbi ngira Imana abanyuzeho bagira ngo napfuye nza kurokoka urupfu rw’aho hantu gutyo.”

Yashimiye Inkotanyi zemeye kwitanga zigahagarika Jenoside none ubu amahoro akaba yaratashye i Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, wari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimye ubuyobozi bwa Zion Temple ku bwo gutegura igikorwa cyo Kwibuka no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye abanyamadini kwigisha no gukangurira abayoboke babo gufata iya mbere “bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu biranga itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.’’

Meya Mutabazi yifashishije Filime Mbarankuru [Documentary] yagaragarije urubyiruko rwarimo n’urwo mu mahanga aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze. Yababwiye ko n’ubwo banyuze mu bikomeye gusa ubu bahisemo kwiyubaka no gukomera.

Yagize ati “Twahisemo gukora cyane tutitaye ku ntege nke zacu. Twavuye Kure habi none ubu turahagaze turemye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye urubyiruko rw’Abanyarwanda n’abanyamahanga gukomeza kwiyubaka no kwirinda icyasubiza Igihugu mu mateka mabi cyaciyemo.

Yagize ati “Icyiciro cyangwa intera ya nyuma mu mugambi wa Jenoside ni ukuyihakana kuko abateguye jenoside bateganya uko bazahakana ndetse bagasibanganya ibimenyetso n’ibindi. Icyo dusabwa nk’abayobozi n’abanyamadini muri rusange ni ugutanga inyigisho zirogora abantu bahawe bigishwa amateka atari yo maze tukabigisha urukundo.”

Abanyamadini basabwe uruhare mu gukangurira abayoboke gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Mu ijambo rye, Umwanankabandi Mathilde uyobora IBUKA mu Murenge wa Ntarama, yagarutse ku mbaraga amadini afite mu kumvisha abayoboke bayo kugira ubutwari bwo gutanga amakuru y’aho imibiri y’abishwe muri jenoside iri kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Abanyamadini bakora ku mitima y’abantu ku buryo icyo babasaba cyose bagikora. Rero amadini abigizemo uruhare runini byafasha abayasengeramo kugira ubutwari bwo kuranga aho imibiri y’abishwe muri Jenoside iherereye kuko barahari bahazi. Twiteguye kwakira amakuru bazaduha kandi twiteguye no kubababarira n’ubwo twebwe batwicaga (muri jenoside) tukabasaba imbabazi ntibaziduhe.”

Ubusanzwe Zion Temple Celebration Center itegura umunsi wo kwibuka aho abakirisitu bafata umunsi umwe wo kumva ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside no guhabwa ubutumwa bwihariye.

Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco, Umuyobozi wungirije wa Zion Temple ku Isi wari unahagarariye Intumwa Dr. Paul Gitwaza, yavuze ko bari gutekereza uburyo hazajya hategurwa umunsi wihariye wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu matorero yabo yo hanze y’u Rwanda.

Ati “Ubusanzwe mu maparuwasi yo hanze y’igihugu twajyaga tubikora mu buryo bwo gusengera igihugu no kumva ubuhamya bw’ababiciyemo, ariko gufata uwo munsi wihariye ngo dutumire n’abandi bantu bo muri ibyo bihugu batari Abanyarwanda gusa, byo twari tutarabikora, ariko ubu tugiye kubitekerezaho kugira ngo tujye tubikora.’’

Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Zion Temple, Paruwasi ya Ntarama banifatanije n’Umuryango Kurumbuka Leadership Solutions wari ugizwe n’urubyiruko ruturuka mu bihugu bitandukanye nka Canada, Burundi, Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, aho basobanuriwe amateka ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kubona ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda, abagize uyu muryango, by’umwihariko abakomoka hanze y’u Rwanda bihaye intego yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

REBA UKO UMUHANGO WA ZION TEMPLE PARUWASI YA NTARAMA NA KURUMBUKA LEADERSHIP SOLUTIONS WO GUSURA URWIBUTSO RWA NTARAMA NO GUSURA ABAROKOTSE GENOCIDE MU MUDUGUDU WO KWA MANDERA WAGENZE:

Basobanuriwe Amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi bashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane mu rwibutso rwa Ntarama
Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe na Zion Temple, Paruwasi ya Ntarama banifatanije n’Umuryango Kurumbuka Leadership Solutions baremera abacitse kw’icumu mu mudugudu witwa uwo kwa Mandera

Umwanankabandi Mathilde, umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Ntarama yasabye amadini uruhare mu gufasha abarokotse kubona imibiri y’abishwe itarashyingurwa mu cyubahiro

Pasiteri Kanyangoga Jean Bosco, Umuyobozi wungirije wa Zion Temple ku Isi yavuzeko bagiye kureba uko Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 bagiye kureba uko bajya bayibuka no mashami yabo mpuzamahanga

Meya Mutabazi Richard yasabye Abanyamadini gukangurira babo gufata iya mbere bagahangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera bwana Mutabazi Richard afatanya n’abakristo ba Zion Temple Ntarama gucana urumuri rw’icyizere

Hacanywe urumuri rw’icyizere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *