Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka30: Rev. Pst Ndayizeye Isaïe yakomoje ku ruhare rwa ADEPR mu guhangana n’ingaruka za Jenoside

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pst Ndayizeye Isaïe, yagaragaje ko ibikorwa by’isanamitima n’ibijyanye no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biri mu byerekana uruhare rw’iri Torero mu guhangana n’ingaruka za Jenoside no komora ibikomere yateye.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 12 Mata 2024 mu kiganiro cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga za ADEPR zirimo YouTube ndetse na Life Radio. Cyayobowe n’Umunyamakuru Hakizimana Justin.

Rev Pst Ndayizeye Isaïe yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagize ingaruka zikomeye cyane zirimo kubura abarenga miliyoni bishwe, gusenyuka kw’ibikorwaremezo, gusenyuka k’Umuryango Nyarwanda no guhungabanya icyizere n’umubano w’Abanyarwanda.

Yagize ati “Umuryango Nyarwanda warasenyutse, ubumwe bwawo burangirika bituma igihugu nacyo gisenyuka bitewe n’ubuyobozi bubi twagize bwateguyeJenoside bunayishyira mu bikorwa. Ibi byatumyeitorero risenyuka kuko Abatutsi bishwe bari abanyetorero ndetse n’abayigizemo uruhare bari abantu babarizwa muri ya matorero.’’

Yagaragaje ko abantu bahungiye ku nsengero bahateze amakiriro ariko ugasanga barahiciwe ku buryo byatumye icyizere bahagiriraga kigabanuka.

Ati “Abatutsi bapfuye bari abantu bayo ndetse n’ababishe na bo bapfuye urupfu rw’umutima bakora aya mahano.’’

Rev. Pst Ndayizeye Isaïe yashimye Ingabo za RPF Inkotanyi zarokoye Abatutsi bicwaga ndetse zikanahagarika Jenoside.

Ati “Turashima cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse ubuyobozi bwiza bw’igihugu n’imiyoborere ye ituma nyuma ya Jenoside ubu u Rwanda rwariyubatse, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda burasagamba ku kigero gishimishije”.

Ni uruhe ruhare rwa ADEPR mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu myaka 30 ishize?

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ADEPR kimwe n’andi matorero yari ifite akazi gakomeye ko kongera kwiyubaka no kubaka umuryango Nyarwandawari wakomeretse.

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Pst NdayizeyeIsaïe, yavuze ko mu byakozwe harimo gufatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gufatanya n’igihugu mu bikorwa by’isanamitima kuko abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi bari bafite ibikomere ku mubiri no ku mutima kandi ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bubasha komora no gukiza.

Ati “Itorero ryashatse uburyo bwakwifashishwa ngoritange igisubizo gishingiye ku ijambo ry’Imana ari yo mpamvu ryashyizeho urwego rushinzwe isanamitima ahatangirwa inyigisho n’ibiganiro bisubizamo abantu imbaraga kuko nyuma ya Jenoside uko abantu bagaragazaga ibikomere bagahungabana hari abumvaga ko ari abadayimoni ariko uko abantu bagiye bigishwa bagiye basobanukirwa ko ari umutwaro uremereye yakorewe n’amateka. Byatumye abantu bajijuka bumva ko igikorwa cyo kwibuka kigomba kujya mu by’itorero nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu ndembo, mu maparuwasi n’amatorero kandi birafasha mu kubaka ubumwe, isanamitima n’ubudaheranwa.’’

ADEPR itegura ibikorwa byo kwibuka ifite intego yo guhumurizanya, kuganira ku mateka yaranze u Rwanda n’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yaranze Jenoside n’ingaruka zayo ndetse no gufasha abakiri bato kumenya ibihe by’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

Mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ADEPR itegura ibiganiro bikorerwa ahantu hatandukanye nko muri za Kaminuza binyuze muri CEP (Communauté des Etudiants Pentecôtiste).

Rev Pst Ndayizeye Isaïe yavuze ko usibye ibikorwa by’isanamitima, ADEPR yita no ku bikorwa bifatika birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye kubona aho kuba.

Mu mwaka ushize, ADEPR yubatse inzu 90 zahawe imiryango yo hirya no hino mu gihugu. 

Yakomeje ati “Hari ukubafasha kubona ibindi bikorwa byabunganira nkaho ahakorerwa ubuhinzi bafashwa kubona ubutaka bahingamo, hari aborozwa inka, hari abasanirwa inzu babamo n’ibindi byinshi itorero rikora mu gufasha no kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Hashyizweho amatsinda abafasha mu kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi no muri buri karere dufiteyo Porogaramu iri gufasha mu bijyanye n’isanamitima aho hashyizweho amatsinda y’isanamitima aberamo n’ibindi bikorwa by’iterambere birimo kwizigamira, gukorera hamwe n’ibindi.’’

ADEPR inafasha mu kubwiriza abakoze Jenoside bafunzwe aho bahabwa inyigisho z’uko bakwiriye gusaba imbabazi.

Rev Pst Ndayizeye Isaïe ati “Tubafasha mu rugendo rwo kwihana k’umutima ndetse barangiza tukabafasha gusubira mu buzima busanzwe. Tubahuza n’abo bahemukiye kandi turashima cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku bw’impano ikomeye batanga buri munsi y’imbabazi kuko ari iby’igiciro gikomeye cyane mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.’’

Umushumba Mukuru wa ADEPR yashimiye abafashamyumvire mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubudaheranwa. Yashimiye n’abaririmbyi barimo amakorali n’abahanzi banyuza ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo kuko bikomeza gushimangira umurongo igihugu kirimo wo kubakira ku bumwebw’Abanyarwanda.

Rev Pst Ndayizeye Isaïe yavuze ko mu nyigisho batanga n’ibyo bakora byose bazirikana no kwigisha urubyiruko rukarushaho gusobanukirwa amateka no gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ni bo bafite umurage wacu w’ejo hazaza, ni bo bazakomeza uru rumuri rw’icyizere, ni bo kubakiraho aho tugana, ni bo kubakiraho u Rwanda rw’ejo hazaza. Turabihanangiriza guhungira kure ibibatanya, tubereka aho twatsindiwe ngo hatazagira uwo ari we wese wazabashuka.’’

ADEPR yashyizeho porogaramu y’isanamitima mu gufasha abagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu ivugabutumwa risubiza ibibazo Abanyarwanda bafite. 

Ifite porogaramu nk’izo 31 mu turere, zikurikiranwa n’abafashamyumvire bagera kuri 243. Nibura abantu 5739 bamaze gufashwa gusaba imbabazi no kuzitanga. Barimo 2246 bakoze Jenoside bafunguwe na 2165 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.Abandi 723 ni urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka mabi ya Jenoside.

Pasiteri Ndayizeye Isaie Umushumba mukuru wa ADEPR yasobanuye Uruhare rw’Itorero ADEPR mu guhangana n’ingaruka za Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *