Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Ntawasenya igihugu n’itorero adahereye ku muryango-Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu

Umushumba w’Itorero Restoration Church ku Isi, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu,yavuzeko Umuryango mu bitekerezo by’Imana uza imbere kuruta ibindi kuko intego zayo zose zishingiye kuri wo kandi ko n’umuntu washaka gusenya igihugu n’itorero ahera ku gusenya umuryango ari nayo ntego satani yarafite muri Jenocide yakorewe Aabatutsi muri 1994.

Ibi Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu yabigarutseho ku munsi w’ejo taliki ya 11 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kurusengero rwa Restoration Church i Msasoro .

Iki kiganiro cyari kijyanye n’uruhare rw’itorero rya Restoration Church mw’isanamitima ry’abanyarwanda cyane cyane abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 kikaba cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku kubakira ubugingo kurufatiro rutanyeganyezwa rw’iby’umwuka.

Apostle Ndagijimana Josua Masasu yavuzeko Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 yasenye cyane umuryango kandi burya iyo umuryango wasenyutse n’igihugu n’itorero biba byarindimutse kuko na satani arabizi ko iyo umryango ukomeye igihugu n’itorero biba ntayegayezwa.

Umushumba w’Itorero Restoration Church ku Isi, Apôtre Ndagijimana Joshua Masasu,mu kiganiro n’itangazamakuru

Ati:”Umuryango mu bitekerezo by’Imana uza imbere kuruta ibindi kuko intego zayo zose zishingiye ku muryango kuko niyo usomye muri Bibiliya usanga ahantu henshi Imana yaragiye itanga amasezerano yo guha umugisha umuryango nkaho yabwiye Aburahamu ko izamuha umugisha urubyaro rwe rukangana n’umusenyi wo kunyanja,aho yabwiye yakobo ko izaha umugisha urubyaro rwe ,ba Dawidi n’abandi benshi bagiye bavugwaho nk’umuryango”.

Uyu mushumba yasobanuye ko imyaka 30 uyivuze umuntu yakumva ari myinshi kuburyo hari n’uwatekereza ko byaba bihagije ngo umuntu abashe kuba yaramaze gukira igikomere ariko ko igikomere cy’umuntu kitamarwa n’imyaka ibyagukomerekeje bimaze bibaye ahubwo igikomere  kimarwa no kwakira ibyiringiro bishya.

Aha yagize ati:”Imana ny’irihumure ryose niyo ishobora kongera kurema bushya kandi ikaremera abakomeretse ihumure, imyaka mirongo itatu ni myinshi cyane ariko na none urebye si myinshi cyane kubera ko igikomere kitamarwaho n’iminsi ahubwo igikomere cyomorwa no guhabwa no kwakira ibyiringiro bishya .”

Ati:”Nk’itorero ry’isanamitima (Restoration Church ,Turashima Imana ko nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ariyo ubwayo yagiye iremera imfubyi n’abapfakazi imiryango bagasanwa kandi bakubakika bityo umuntu wese agomba kubigira ibye mu kugaragaza uruhare rwe mu kubaka umuntu wakomerekejwe n’amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi kuko kumwubaka ni ukongera kubaka umuryango nyarwanda kandi kubaka umuryango Nyarwanda ni ukubaka igihugu n’itorero muri rusange.

Apostle Josua Masasu yakomeje avugako imyaka 30 ishize yari imyaka yo gukomeza no guhagurutsa abacumbagiraga ,ubu rero ubwo bamaze guhagutswa tugiye gukomeza kubakomeza no gutuma ihumure bahawe muri iyi myaka baritwara bagahumuriza abandi babaye.

Ati:”Ubundi ibikomere bigira Inzego 3 :urwego rwa mbere ni ukutiyakira .Urwa kabiri ni ukwiyakira naho urwa gatatu ni ukuba womowe ibikomere nawe ugatangira gufasha abandi bakomeretse.

Muri iki kiganiro hari hatumiwemo abandi bantu bafite aho bahuriye n’amateka ya Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ,aho Bishop Kwizera umushumba wa Kingdom Believers yavuzeko yarokokeye Jenocide muri Eto ya Kicukiro aho yahagiye yumvako azahabonera uburinzi kuko hari abasirikare b’abazungu b’Ababiligi bari barinze abantu benshi bahahungiye maze biza kuba ngombwa ko abo bazungu bisubirira iwabo bituma interahamwe zibasha kwinjira muri icyo kigo zica abantu benshi cyane amaso yanjye abireba.

Ati:”Igihe abo bazungu bazingaga ibikapu byabo ngo berekeze i Kanombe ku kibuga k’indege ndabyibuka ko njyewe na mugenzi wanjye twari kumwe twashatse kwinjira mu gikapu ngo badutware ariko biranga kuko buri wese wari wahungiye muri Eto ya Kicukiro akibona aba basirikare b’abazungu bagiye yahise yumva ko ariryo herezo ryo kubaho kwe kandi koko niko byaje kugendera benshi mu gihe interahamwe zagabaga ibitero muri iki kigo.

Bishop Kwizera umushumba wa Kingdom Believers yavuzeko yarokokeye Jenocide muri Eto ya Kicukiro

Bishop Kwizera John yavuzeko Jenocide ikirangira byari bigoye kwiyakira no kwemera uwo uriwe ariko ko ibyo bikomere byose byamazwe no gukizwa maze hamwe no kwigishwa gusenga no kwigishwa ijambo ry’amana byatumye yomorwa aza gushaka umugore muri 2004 itorero riramushyigikira rimubera umuryango none ubu akaba ari umugabo w’abana 4 n’umugore mwiza kandi tudahuje amateka mugihe mbere ntarakira ibikomere numvaga bitashoboka ko nashaka umugore utaranyuze nko mubyo nanyuzemo.

Ati:Uyu munsi ndicara nkabwira abana banjye icyo Imana yakoze mubuzima bwanjye ikampa gukira ibikomere none nanjye nyuma yo kubikira ubu nomora abandi bakomeretse umushumba ushumbye abantu barimo abafite amateka nk’ayanjye kandi njyerageza kubumva no kubitaho uko nshoboye.

Madame Kalisa Angelique umukristo wa Restoration Church yavuzeko Jenocode yakorewe Abatutsi muri 1994 yabaye afite imyaka 17 aho yamutwaye benshi bo mu muryango bakuru hasigara abana gusa.Yakomeje avugako Mu mwaka w’ 1997 aribwo yakiriye Yesu aho ngo yakurikiye aho Apostle Josua Masasu yigishije arafashwa ahita yakira agakiza.

Madame Kalisa Angelique umukristo wa Restoration Church yavuzeko itorero ryamubereye umuryango

Ati:Ndashima Yesu womora ibikomere kandi ubuzima bwacu yarabuhinduye ubi turiho neza ntitukiri ibisenzegeri, twarabohotse,twariyubatse ,babana barokotse ari batoya ubu barakuze benshi muribo bakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza kandi kubwanjye yanampaye ababyeyi kuko Apostle Josua Masasu mufata mu buryo bubiri aho ari mucyimbo cy’ababyeyi bo mumubiri akanambere umubyeyi mu buryo bw’imyizerere nk’uwambyaje agakiza”.

Pastor David Munyaneza yatanze ubuhamya avugako muri 1994 bagumye murugo maze biza kurangira mu bantu 16 bari kumwe aho ari we wenyine warokotse Jenocide yakorwe Abatutsi.

Ati:”Nyuma ya Jenocide nahuye na shangazi arandera ,turabana ariko tubana mfite ubwihebe n’ubwigunjye bikabije maze nza kwakira Yesu kristo bingarurira ibyiringiro by’ubuzima”.

Itorero ry’isanamitima (Restoration Church) ryabayeho nyuma ya Jenocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 rifite intego yo gukurikirana mu buryo burambye abagizweho ingaruka na jenoside yakorewe abatutsi bagifite ibikomere rikaba ryubatse nk’umuryango aho bakoresha uburyo bwose kugira ngo imfubyi n’abapfakazi barimo ntibabeho mu buzima bwo kwigunga nk’abadafite umuryango.

Iri torero rigira uruhare rukomeye mu komora imitima y’abarokotse Jenocide yakoewe Abatutsi muri 1994 ndetse no muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Rikora ibikorwa byo gusura no guhumuriza abacitse ku icumu rya Jenoside n’abagizwe imfubyi nayo cyangwa abasigaye ari inshike aho usanga mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka itorero ribaba hafi mu buryo buhoraho, bakabona umuryango ubabera nk’uwabo mu buryo bw’umubiri bakababa hafi, bakajya inama, bakababera nk’ababyeyi cyangwa abavandimwe.

Pastor David Munyaneza nawe yatanze ubuhamya nwa Jenocide yakorwe Abatutsi muri 1994
Bakoze ikiganiro kiza cyane Abanyamakuru baranyurwa
Uyu niwe wari umuhuza w’ibiganiro(MC)

REBA IKIGANIRO CYOSE BAGIRANYE N’ITANGAZAMAKURU:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *