Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Imana ibomore Ibikomere ibahe imbaraga zo gutumbira imbere-Ubutumwa bwa Apotre Dr.Paul Gitwaza

Mu gihe u Rwanda rwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 30,Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatanze ubutumwa bw’ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko abarokotse iyi Jenoside.

Apôtre Gitwaza uherereye ku mugabane w’Amerika,ubutumwa bwe yabutanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi barenga miliyoni.

Amagambo y’ihumure yayatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook kurwa 7 Mata 2024, umunsi watangirijweho icyumweru cy’icyunamo, aza ashimangira ubutumwa n’ubundi yari yaraye atambukije mu mashusho yaciye kurubuga rwe rwa youtube mu kiganiro Isaha y’agaciro asanzwe agenera abamukurikira.

Apôtre Gitwaza yifashishije Bibiliya mu Gitabo cya Yeremiya‬ ‭30‬:‭17‬ havuga hati “Nzakugarurira amagara yawe, kandi nzagukiza inguma zawe, ni ko Uwiteka avuga, kuko bari bakwise igicibwa bati ‘Hano n’i Siyoni, hatagira uhitaho.”

Mu magambo ye yakomeje asabira “Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.’’

Umuyobozi wa Authentic Word Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatanze ubutumwa bw’ihumure mu kwibuka 30

Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

yagize ati:Jye n’umuryango wanjye hamwe n’umuryango mugari wa AWM/ZTCC twifatanije n’abanyarwanda aho bari hose tuzirikana abacu batuvuyemo.Kuri iyi nshuro ya 30 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.

Yakomeje asaba abanyarwanda ko bakwiriye gufatanya bagashima Imana ati:”Dufatanye hamwe gushima Imana yaturinze iyi myaka 30 yose itambutse haciyemo byinshi ariko twabonye gukomera no kurindwa kuva ku Mana yacu. Wowe wakomeretse, wababajwe n’ibyo waciyemo Uwiteka agukomeze. Wibuke ko ushobozwa byose na Kristo uguha imbaraga.

»Ariko rero nzabazanira kumera neza n’agakiza kandi mbakize, ndetse nzabahishurira amahoro n’ukuri bisesekaye.« Yeremiya‬ ‭33‬:‭6‬ .Komeza uhange Imana yawe amaso, uharanira kwiyubaka no kwiteza imbere ejo hacu hari ibyiringiro. Ubumwe n’ubwiyunge n’urukundo tubigire intego y’ubuzima bwacu duharanira kwiteza imbere kwiyubaka no kubaka urwatubyaye.

Imana igusange, ihumurize umutima ubabaye, ikwambike n’imbaraga. Mukomere, mukomeza kwiyubaka.

REBA VIDEO IKUBIYEMO AMAGAMBO Y’IHUMURE KU RWANDA N’ABANYARWANDA MU GIHE TWIBUKA KU NSHURO YA 30 JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI 1994:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *