Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Korali Gloria ya ADEPR Bibare yanyujije ubutumwa bwo kwibuka 30 mu ndirimbo irimo n’umuvugo wuje inganzo ihumuriza (Video)

Mu gihe u Rwanda rwibuka Abatutsi bazize Genocide yo muri 194 abahanzi ku giti cyabo n’amakorali atandukanye bakomeje kugenda bashyira hanze ibihangano bijyanye n’ibi bihe turimo ari no muri ubwo buryo Korali Gloria ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Bibare mu rurembo rwa Kigali yabaye mu zambere zashyize hanze indirimbo bise “HUMURA RWANDA”.

Iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo y’ihumure ku Rwanda n’abanyarwanda,Korali Grolia iririmba igira iti:”Intimba dore zirashize, zirarangiye, zirarangiye,Umwijima urashize, uragiye,Genocide yakorewe abatutsi ntizongera.

Peter Ntigurirwa umwe mubayobozi b’iyi Korali mu kiganiro yagiranye na IYOBOKAMANA.RW ku murongo wa Telephone yavuze ko iyi ndirimbo bayihimbye mu ntego yo guhumuriza u Rwanda n’abanyarwanda cyane cyane abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 ari nayo mpamvu yumvikanamo amagambo atanga ikizere cy’ejo hazaza.

Muri aya magambo uyu muyobozi yagize ati:”Bitewe n’uburyo twumvaga dushaka ko ubutumwa bwacu bwumvikana cyane twahisemo kugira amagambo turirimba tugira n’andi tunyuza mu buryo bw’umuvugo byose tukabihuriza muri iyi ndirimbo “Humura Rwanda”.

Korali Gloria muri iyi ndirimbo ikomeza iririmba igira iti:”Urumuri rw’ubuzima, ruramuritse, tubon’ubuzima,Icyizere cy’ubuzima, kiraganje, kiraganje,Ihumure n’amahoro biraganje.

Bakomeza batera bitsa bati:”Humura Rwanda ntabwo wazimye dore umucyo w’ijuru warakurasiye kandi ubaye umucyo w’amahanga yose,uri umunyamugisha dore imbere ni heza ,Uwiteka afashe ikiganza cyawe ngaho komera imbere ni heza.

Iyi ndirimbo kandi yumvikanamo umuvugo wuje amagambo akomeye kandi atanga ikizere cyejo hazaza n’abanyarwanda. Aho bagira bati:

Uwiteka yatugize umwe, turakomeye, turakomeye

Amahoro mu gihugu araganje, araganjex2 

Urumuri rw’ubuzima ruramuritse tubon’ubuzimax2

Icyizere cy’ubuzima kiraganje kiraganje x2

Ihumure n’amahoro biraganje  eehh

URUMURI RW’UBUZIMA RURAMURITSE, TUBON’UBUZIMA x3

UMUVUGO WO MU NDIRIMBO

Kunda nguhoze ubu ufite gihoza Ufite ibihamyan’ibihumuriza Wihungabanywa n’ibyahise Himbaza iguhagaritse ntizaguhana Yantumye ngo nguhunde ibihozo maze uhore uhumeka amahoro

Ndabizi rwose ufite ibikomere Kandi n’ahakize hasigaye inkovu Ariko nge navuguse umuti uvura umutima uhagaze Nywuvanga n’amavuta yitwa KWIYUBAKA 

Tubigotomere twicaranye ducurure twicecekere Amacakubiri abure icyanzu mu rwatubyaye

Kwibuka ni ingenzi si inenge

Kwibuka si inzigo si inzika

Kwibuka si ishyano si incyuro

Kwibuka bidutera KWIYUBAKA 

Kwibuka biturinda kwibagirwa

Kwibuka bitera abacumuye kwicuza

Kwibuka komora ibikomere Kwibuka ni intambwe igana ku butsinzi

Banyarwanda mukomeze mutwaze Muhunge ihungabana hari ihumure Nkundako mudatindana ibikomere mugakunda komorwa Ntimutinda aho mwakomerekeye musatira icyomoro.

Rwanda warakubiswe yewe warababaye Warahekuwenyamara ubu urahetse Twarakomeretse twomorwatukikurimo Turiho,tuzabaho dufite ikizere cy’ubuzima

Rwanda uko nagusanze siko ugihagaze Ntukiri icirory’imigani Abawe twabaye isanga n’ingoyi Ntitukikanga ikibi turatekanye Ubumwe n’ubudaheranwa biraganje

Imfura z’iwacu abana b’u Rwanda Twitaye ku biduhuza ntitwitaye ku bidutanya Dutumbiriye iterambere rituganisha aheza

Izuba ryaraturasiye turasusurutse kandi naya mvura yarahise

TWIBUKA TWIYUBAKA

REBA INDIRIMBO HUMURA RWANDA by GLORIA CHOIR ADEPR BIBARE(Official video 2024)#KWIBUKA30:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *