Itorero ry'icyumweru

umuhanzi W'icyumweru

Indirimbo Y'icyumweru

Kwibuka 30:Humura Imana ni umuganga womora ibikomere by’ahashize,ibya none n’iby’ejo hazaza-Apostle Mignonne Kabera

Umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Noble Family Church,Apostle Alice Mignonne Kabera yatanze ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Uyu munshumba yavuze ko ubwo Yesu yababajwe akanageragezwa abasha gutabara ababazwa bose kandi ko iyaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora(2 abakorinto 1:10).

Muri ibi bihe u Rwanda ndetse n’Isi bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 30, abantu b’ingeri zitandukanye muri Gospel cyane cyane abayobozi b’amadini n’amatorero bagenera abantu ubutumwa bunyuranye bugamije gukomeza abarokotse iyi Jenocide,Kurwanya abagifite ipfobya n’ingengabitekerezo byayo, no kugaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Abinyujije mu butumwa yageneye abakristo bubumbiye mw’ijambo ry’Imana yatambukije kumuyoboro wa Youtube ya Women Foundation Ministries ,Apostle Alice Mignonne Kabera Umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Noble Family Church yifashishije ijambo ryo muri Bibiliya mu gitabo cy’abaheburayo 2:17(Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe ,abashaka no gutabara abageragezwa bose) aho yavuzeko Yesu azi ejo hacu hashize akamenya none hacu akanamenya ejo hacu hazaza.

Yagize ati:Imyaka 30 mu mibare umuntu arabyumva akumva ari myinshi ariko kuwabuze ababyeyi,wabuze abana,wabuze abavandimwe ni nkaho ari ejo bundi ariko nubwo harimo kubabara harimo no gushima Imana irinda abantu bari bakomeretse,bari ibisenzegeri ku mutima no kumubiri rwose byari ibintu bibabaje kandi bitoroshye ariko mu myaka 30 Imana yakomeje kuhaba,Imana nzima kandi idapfa ikomeza abantu mu minsi mibi niyo iduha ihumure ryo kubaha kuko niyo nyiraryo twe tukaba ibikoresho.

Umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’umushumba mukuru w’amatorero ya Noble Family Church,Apostle Alice Mignonne Kabera yatanze ubutumwa bw’ihumure mu kwibuka 30

Apostle Mignonne Kabera muri ubu butumwa bwe yashimiye Imana cyane yatanze uburinzi bwayo ku banyarwanda,ashima abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bashoboye kubicamo ndetse ashima cyane ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda.

Ati:”Ubuyobozi bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda bwabaye nka Nehemiya nkuko yumvishe amakuru y’i Yerusaremu ko hasenyutse agasiga byose akajya gusana ni nako ubuyobozi bw’iguhugu bwagize uruhare kugira ngo bakomeze kurinda ,bakomeze gusana no gusigasira imitima yasigaye cyane cyane igihugu cyari gisenyutse kuriya kiri mu umwijima w’icuraburindi ariko urebye u Rwanda mu myaka 30 ishize Jenocide ibaye ubona ishimwe ry’ibyagezweho kandi abanyarwanda dushingiye kubuhamya,kubyo tureba ubu dufite ibyiringiro by’ejo hazaza.

Ati:”Nimuhumure mwese ababaye kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe,abasha no gutabara abageragezwa bose(Abeheburayo 2:18) kandi ndababwirako imibabaro y’iki gihe itagereranywa n’ubwiza tuzabona kuko Yesu niyerekanwa tuzasa nawe nitumubona uko ari”.

Ati:”Imana irashaka kugukiza ahashize hawe,igukize uyu munsi inagukize ibikomere by’ejo hazaza kuko nubwo ubibona ko wasenyutse ariko Imana niyo mugenga w’ibihe humura uzongera wubakike nubwo bidakunda ngo umuntu agarure abagiye ariko ni muhumure hari Imana yasigaye kandi ibereyeho guhumuriza no gutabara no komora abababaye.

Apostle Mignone yakomeje avugako Imana idakiranirwa yo nyiri ibihe yahagaze ku Rwanda n’abanyarwanda none ubu ahari amarira hari ibyishimo,ahari umwijima ubu hari umucyo,ahari gutabwa ubu hariho kwemerwa kandi nkuko Pahulo yabivuze mu rwandiko yandikiye 2 Abakorinto 1:10((Iyaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora). Aha humvikanamo byabihe bitatu nakomeje mbabwira ko Imana yomora umuntu ibikomere byahashize,ibya none ndetse n’ibyejo hazaza.

KURIKIRA UBUTUMWA BWOSE BWA APOSTLE ALICE MIGNONE KABERA MU KWIBUKA 30:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *